Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyamasheke: abarema isoko rya Rugari baremeza ko ubuzima bwongeye kugaruka

Tuesday 8 July 2025
    Yasomwe na

Isoko mpuzamipaka rya Rugari biturutse ku kuba abenshi mu babagana ari abanyecongo baturutse I Bukavu.


Amatungo arimo inka ni amwe muyagurishirizwa muri iri soko.

Umwe muri bo ati " Ubu byarahindutse nawe urabireba isoko rimeze neza cyane, maze gucuruza inka zanjye ebyiri. Abashi ndetse n’abakongomani babaye benshi hano."

Nyuma yaho imirwano ihagaze M23 imaze gufata umujyi wa Bukavu, abacuruzi ba matungo muri iri soko bemeza ko ibibazo byahise birangira kuburyo nabaturuka muri uyu mujyi wa Bukavu barushijeho kwiyongera.

buyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwemeza ko nyuma y’intambara amatungo agurishwa i Bukavu yoyengereye buvuga ko umubare wabaturuka muri RDC wiyongereye ariko akenshi bituruka kuri aya mezi y’impeshyi.


Isoko mpuzamipaka rya Rugari ryongeye kwakira abantu benshi.

Muhayezu Joseph Desire, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyamasheke avuga ko inka amatungo yajyaga muri RDC yari yaragabanutse ariko atari cyane gusa agaragaza ko mu gihe cy’impeshyi abaturuka muri RDC biyongera cyane.

Imibare dukesha Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, igaragaza ko mu kwezi kwa gatandatu umubare w’abakongomani wiyongereye aho ku isoko rimwe bari 764.
Ni mu gihe inka n’andi matungo yagurishijwe yari 2926.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru