Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere dukungahaye kubuhinzi bw’icyayi Mu Rwanda aho usanga hegitari zirenga 8,000 zihinzeho icyayi ariko kugeza ubu hari bamwe mu bakora mu buhinzi bw’icyayi bagaragaza ko bageze kuri byinshi bakesha icyayi.
Aba bahinzi bavuga ko uruganda rwa Kibeho tea factory ari igisubizo ku bibazo bahuraga nabyo.
Dushimirimana Simon umwe mu bahinzi w’icyayi yagize ati “Nidukora neza nkuko twabisabwe tukubahiriza igihe cya sizoni tukoresha ifumbere nkuko byagenwe bizadufasha natwe nk’abahinzi kandi twizeye ko n’ibibazo twahuraga nabyo bigiye kukemuka bitewe n’uru ruganda rushya twegerejwe”.
Uru ruganda rwubatswe na “Browns Plantations Rwanda Ltd” ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, The Wood Foundation Africa ndetse na Guverinoma y’u Bwongereza. Ukaba ari umwe mu mishinga minini ku rwego rwa Afurika mu guteza imbere icyayi gishingiye ku bahinzi bato.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yahamagariye abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru gushyiramo imbaraga mu kongera ubuso buhingwaho icyayi no kuwutunganya neza, kugira ngo babashe gukoresha amahirwe atangwa n’inganda nshya zikomeje kubakwa hirya no hino mu gihugu, zitezweho guteza imbere ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Ministiri yijeje kandi aba bahinziko ibi bibazo byose bafite ko yabyumvise kandi bigiye witabwaho.
Ati” Turabashishikariza gukomeza guhinga icyayi no kugikorera uko bikwiye kugira ngo tubone icyayi cyiza kuko nicyo gituma tubona ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga Kandi ni byiza ko mwashimye ariko n’ibibazo mwagaragaje birimo imihanda n’ibindi ndabatumikira”.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarizwa inganda 19 zitunganya icyayi. Uruganda rwa "Kibeho Tea Factory" rwafunguwe ku mugaragaro uyu munsi, rukaba rubaye urwa kane rukorera mu karere ka Nyaruguru hari inganda 4 z’icyayizitanga akazi kubaturage ndetse zikanagira uruhare rufatika mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bifasha mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugucy’u Rwanda.
Uru ruganda rwa “Kibeho Tea Factory” ruje rwiyongera ku nganda zirimo Nshili–Kivu, Mata, na Muganza-Kivu zasanzwe zikora muri aka karere, kazwiho kuba keza cyane ku buhinzi bw’icyayi.
Moise Munyaneza





















