Urubyiruko rwiga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubunenyingiro RP-Musanze College rwasabwe gufata iyambere mu guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze ku mbuga nkoranyambaga (Social Media).
Ibi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ubwo yari yaje kwifatanya nabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabibukije ko bari mu Gihugu cyabo kandi cyiza, kiyobowe neza ngo ntibakwiye kurebera abagoreka amateka.
Ati”Nibyiza ko nta ngengabitekerezo iragaragara muri iri shuri rya (RP Musanze college) rubyiruko banyeshuri mukwiye kurwanya abantu bashaka kutugarura mu bihe bibi bya Jenoside twabayemo, mugafata iyambere mukanyomoza abapfobya Jenoside birirwa kuri social media bagoreka amateka, mukwiye kujya mubasubiza mukababwira ukuri, nkuko mwabisobanuriwe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 warateguwe ndetse ushyirwa mu bikorwa, Ntabwo abagoreka amateka y’Igihugu cyacu twabaharira urubuga.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri biga muri RP Musanze bavuze ko bashenguwe no kubona uburyo Abatutsi bari bahungiye mu Ngoro y’ubutabera (Court d’Appel ya Ruhengeri) arimwo biciwe aho kuhakirira.
Ufitinema Marie yagize ati”Birababaje ibyo twaboneye mu Rwibutso rwa Musanze, kubona aho umuntu yagaherewe ubutabera ariho yicirwa ,Ubu rero nk’urubyiruko ingamba dufashe nuko tugomba kwimakaza gahunda ya ndi Umunyarwanda nitwe Rwanda rwejo hazaza dukwiye guhangana n’abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”
Undi munyeshuri witwa Nsengiyumva Didier yagize ati”Uraza gusanga umuntu w’imyaka 20,21 afite ingengabitekerezo ntahandi bayikura ni ku babyeyi, ibi birimo guterwa n’abantu bakuru bigisha abana bakababwira ibitaribyo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hariya ku Rwibutso tuvuye gusura hari Urukiko ariko niho biciye Abatutsi nk’uko badusobanuriye ntahandi byabaye ku Isi natwe dukwiye kujya turwanya abahakana ko Jenoside yabaye, urubyiruko bagenzi banjye tuba kuri social media mureke tubwize ukuri abavuga amateka uko atari bashaka kuyagoreka.”
Kayitsinga J MV ashinzwe imirimo rusange mu Ishuri rukuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP-Musanze college) yavuze Impamvu bateguye iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31.
Ati”Natwe nk’Ikigo Nk’abantu turera urubyiruko,dushaka ko urubyiruko rusobanukirwa amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo ndetse kugira ngo babashe gusobanukirwa,nibamara gusobanukirwa nabo bazabashe gutegura Igihugu cyabo cyiza, Ejo hazaza h’u Rwanda hazabe hameze neza ntituzongere kugira icuraburindi nk’iryo twanyuzemo, kandi ibiganiro tubibaha kenshi aho tugaruka aho Igihugu cyavuye naho kigeze.”
Guverineri Mugabowagahunde Mourice yongeye gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko amahano yabaye mu Rwanda atazongera kubaho ukundi kubera ko Igihugu kiyobowe neza.
Amafoto























