Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Nyuma yo kugura Twitter Elon Musk yahise yirukana abantu 4

Friday 28 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, nyuma yo kwegukana urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yahise yirukana bane mu bayobozi bari barimo n’umwe mu birukanye Donald Trump.

Elon Musk, yaguze Twitter kuri miliyali 44 z’amadorari y’Amwerika. Nyuma y’ibyo ntiyatindijemo gushyira mu bikorwa umugambi we wo kwirukana abakozi bari basanzwemo.

CNN, yatangaje ko Elon Musk kugura urubuga rwa Twitter, yahise yandika kuri uru rubuga avuga ati: “Inyoni irarekuwe.”

Yagereranyije Twitter n’inyoni irekuwe, dore ko yasezeranije abayikoresha ko bazagira ubwisanzure bwo kuvuga. Ibi byahise bikurikirwa no kwirukana abo bayobozi.

Parag Agrawal wari umuyobozi mukuru wa Twitter, ni we waje ku isonga mu birukanwe, akurikirwa n’uwari umwungiririje Ned Sagal. Umuyobozi wari ushinzwe imiyoborere kuri Twitter witwa Vijaya Gadde, ari nawe wafashe umwanzuro wo kwirukana Donald Trump kuri uru rubuga, nawe yirukanwe na Sean Edgett wari umujyanama wa Twitter.

Elon yabikoze nyuma yo kuvuga ko namara kugura Twitter, azahita yirukana 70% by’abakozi.

Elon yari amaze amezi atandatu anononsora uyu mushinga wo kuyigura iki kirombe cy’amadolari, gusa byari byateje impagarara ababifitemo inyungu ubwo byagaragaraga koashobora kutayigura.

Twitter nayo yari yaratangaje ko izajyana uyu muherwe mu nkiko aramutse atubahirije amasezerano bagiranye yo kuyigura bitarenze tariki 28/10/2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru