Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Papa Francis yatangiye uruzinduko muri Congo

Tuesday 31 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo Nyirubutungane, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yageze i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu rugendo rw’iminsi itandatu agiye kugirira ku mugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko Papa Francis azahura n’abagizweho ingaruka n’amakimbirane amaze igihe avugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse azahura n’abayobozi ba Congo mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo. Kuva muri 2011 iki gihugu cyabonaga ubwigenge hakomeje kumvikana impagarara mu baturage.

Ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa niho Papa Francis, ari mu igare ry’abafite ubumuga, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lukonde ndetse n’inama y’abepiskopi Gatolika muri icyo gihugu.

Mu birori byo kumwakira, Papa Francis yicaranye na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi banyacyubahiro bakomeye mu idini gatulika.

Mu ijambo rigufi yabwiye imbaga yaje kumwakira, yagize ati: "Nje hano nk’intumwa y’ubwiyunge n’amahoro. Nifuje kuza hano kenshi. None naje ngo mbamenyeshe ko turi kumwe kandi mbahumurize mu izina rya Kiliziya yose.

Bintu bantu: Ni ko umugani wanyu uvuga. Ko ubukungu nyabyo ari abantu n’umubano mwiza n’abandi.

Hari aho yagize ati: "Iyo Diyama itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize. Iki gihugu na cyo mu bwinshi bw’imico ikigize, ni nka diyama ifite impande nyinshi. Akaba ari ubukungu bugomba kurindwa, mwirinda kugwa mu irondamoko no gushyamirana hagati y’amoko.

Ikibazo si ubwinshi bw’amoko y’abantu. Ahubwo ni uko abantu bitwara mu kubana hagati yabo. Ubushake bwo guhura no kwiyunga. Nibyo bigena ahazaza heza huje amahoro n’uburumbuke"

Yakomeje agira icyo asaba Abakongomani, ati: "Ndabasaba guhindura ingendo mugatinyuka gufata icyerekezo gishya mu butwari no gukorera hamwe. Amateka mabi y’igihugu cyanyu arabibasaba.Abana n’urubyiruko barabatabaza.Ndi kumwe namwe kandi ndasabira umuhate wose wo guharanira ejo hazaza huje amahoro, ubwuzuzanye n’uburumbuke".

Papa Francis kandi azakomereza ku biro bya Perezida Félix-Antoine Tshisekedi aho bagomba kuzagirana ibiganiro byihariye.

Uyu mukambwe w’imyaka 86 byari biteganijwe ko agera muri iki gihugu mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize wa 2022 biza gusubikwa.

Mu mpamvu nyamukuru yagaragajwe ngo ni ububabare bukabije yaguze mu ivi, bigatuma asubika ingendo zose yari afite kugura ngo abanze yoroherwe.

Ni uruzinduko rwa 40 akoreye hanze y’Umujyi wa Vatican kuva yahabwa inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika muri 2013.

Undi Papa wasuye Congo ni Yohani Pawulo II wasuye iki gihugu mu 1980 no mu 1985 kikitwa Zaïre. Ni uruzinduko akoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuzongwa n’ibibazo by’umutekano muke wiganje mu ntara eshanu zo mu Burasirazuba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru