Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nigeria: Mu mashuri abanza bagiye gukuraho icyongereza

Thursday 1 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Leta ya Nigeria yatangaje gahunda igamije guteza imbere kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ndimi zo muri Nigeria aho kubigisha mu Cyongereza.

Minisitiri w’uburezi wa Nigeria Mallam Adamu Adamu, ku wa gatatu yabwiye abanyamakuru ko iyi gahunda nshya izwi nka ’National Language Policy’ yemejwe ngo ishyirwe mu bikorwa.

Bijyanye n’iyi gahunda, kwigisha mu myaka itandatu ya mbere yo mu mashuri abanza bizajya bikorwa mu rurimi kavukire. Icyongereza ni rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi kandi amashuri yose arukoresha nk’ururimi rumenyerewe rwo kwigishamo.

Ariko indimi zo muri Nigeria ubu zigiye kwibandwaho.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga neza kurushaho iyo bigishijwe mu rurimi kavukire rwabo.Yemeye ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya bizagorana kuko izasaba akazi kenshi ko gukora imfashanyigisho zo kwigishirizaho no kubona abarimu.

Indi ngorane ni umubare w’indimi zivugwa muri Nigeria zirenga 600.

Gusa BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko bitahise bimenyekana igihe leta izatangirira gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya. Abategetsi bo muri Nigeria bumvikanisha ko bazabanza gutanga imfashanyigisho n’abarimu bigisha mu ndimi zo muri Nigeria, mbere yuko batangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda bashyizeho umwete.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru