Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Peace cup 2022: Musanze fc yahagamye Rayon sports mu gihe kiyovu sports yatsinze Marine fc

Monday 4 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kiri uyu wa mbere tariki ya 4 Mata 2022 nibwo hatangiye imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, ku ikubitiro Musanze fc yari yakiriye Rayon Sports binganya ubusa ku busa mu gihe Kiyovu sports yatsinze Marine fc igitego 1-0.

Mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi wahuje ikipe ya Musanze FC na Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane waje kugaragaramo ishyaka ryinshi ndetse watangiye Rayon sports isatira cyane izamu rya Musanze fc ariko ntibyagize icyo bitanga kuko umukino warangiye ari 0-0.

Ku ruhande rw’ikipe ya Musanze fc yari yakiriye umukino yatangiye isa nihuzagurika ndetse mu minota 15’ ya mbere yashyizweho igitutu n’abasore ba Rayon sports barimo Muhire Kevin, Kwizera piero ndetse na Makenzie wigaragaje neza muri uyu mukino cyane ko bagiye bagora cyane abasore ba Musanze fc .

Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yaje yariye karungu asatirana ku uburyo bukomeye ndetse hari igitego umusore witwa onana willy yagetageje cyari cyabazwe ku ruhande rwa Rayon sports ariko umunyezamu Ntaribi Steven akomeza guhagarara neza mu izamu.

Abasore batandukanye barimo Mael na Essomba Willy Onana wagiyemo asimbuye bagerageje ariko biranga umukino urangire ari ubusa Ku busa .

Mu yindi mikino ibanza ya 1/Yabaye uyu munsi .
Gicumbi fc 0-0 Bugesera fc
La Jeunesse 2-2 Police fc
Marine fc 0-1 Kiyovu sports .

Ejo hategerejwe indi mikino harimo uzahuza APR fc na Amagaju Fc, Etencel vs As Kigali , Etoile de l’est vs Mukura , Gasogi united sunrise fc imikino ya 1/8 irarangira amakipe ahita afata ikiruhuko kijyanye n’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kizatangira kuva tariki ya 7 Kugeza tariki ya 14 , Aho biteganyijwe ko imikino izagaruka tariki ya 15 Mata 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru