Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida wa Musanze Fc hari icyo atangaje Mbere yo gukina na Etoile de l’Est

Saturday 19 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nyuma yo kwisasira APR fC abakinnyi ba Musanze FC bagashimirwa uburyo bahesheje ishema akarere kabo, bavuga ko kuri uyu wa Mbere bagomba gushimangira itsinzi ubwo bazaba bakiriye Etoile de l’Est ku munsi wa 18 wa Primus National League.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022, ubwo ikipe yarisoje imyitozo ibanziriza iya nyuma Mbere yo gucakirana na Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma, Perezida wa Musanze fc Tuyishimire Placide bakunze kwita "Trump" yavuze uburyo abasore bagaragaje ko bashoboye guhatana, aboneraho kubasaba ko bagomba gutsinda Etoile de l’Est kugira ngo bashimangire itsinzi ya APR Fc.

Imyitozo yakurikiwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Trump ari kumwe na Perezida w’abafana, Nsanzumuhire Diedonne bakunze kwita "Buffet " n’umufana wayo mukuru uzwi nk’Umuhuriga, "Canga irangi", yagize ati "Etoile de l’Est nzayitsinda ibitego bibiri kuko ikipe irasengewe umwuka umeze neza."

Ku ruhande rwa Perezida Trump yagize ati "Twaje kuganiriza abakinnyi bacu, umwuka umeze neza nyuma yo gutsinda APR fc, byari bikwiye ko tuza kubashimira nk’ibisanzwe, kwirara ntabyo dufite. Kandi Etoile de l’est ni ikipe iri habi, tugomba kwitegura cyane kugira ngo dushimangire itsinzi, tuzaba turi ku kibuga cyacu, ndizeza abakunzi ba Musanze ibyishimo."

Ubu Musanze fc iri Ku mwanya wa 5 n’amanota 27 mu gihe Etoile de l’Est itozwa na Banamwana Camarade iri ku mwanya wa 12 n’amanota 17.

Umukino ubanza Musanze fc yari yatsinze Etoile de l’est ibitego 3-2 i Ngoma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru