Tuesday . 23 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more

Prince Kid utegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Tuesday 26 April 2022
    Yasomwe na

Ishimwe uzwi nka Prince Kid, akaba umuyobozi w’Ikigo Inspiration Back Up, itegura Irushanwa rya Miss Rwanda, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Uyu musore usanzwe ari n’umuhanzi, afungiye kuri Station ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye imwe muri radio zikorera mu Rwanda aya makuru yo guta muri yombi uyu musore.

Dr Murangira yagize ati “Ni byo Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze.”

Andi makuru avuga ko abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.

Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.

Hari uwahaye amakuru Igihe, wavuze ko hari umukobwa wari waremeranyije na Ishimwe ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo hari abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.

Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.

Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru