Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Prof. Lyambabaje yavuze icyakorwa kugira ngo abakobwa bakunde kwiga imibare

Wednesday 21 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu banyeshuri bateraniye mu Rwanda baturutse hirya no hino muri Afurika bavuga ko abakobwa bakwiye gutinyuka bakiga amasomo y’ubumenyi cyane nk’imibare, bagashimangira ko uwayize imugirira akamaro.

Babitangaje ubwo bahuriraga i Musanze mu ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri, mu nama y’inzobere mu mibare baturutse ku mugabane wa Afurika (African Mathematical School- conference) barimo kurebera hamwe uruhare rw’abagore mu mibare.

Ni ishuri rw’imibare ryitabiriwe n’abanyeshuri n’abarimu bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzaniya na Kenya na Benin, mu nsanganyamatsiko igira iti:" Mathematics Decisions Sciences and Artificial Intelligence in Digital Economy."

Gatimakeza chasier ni umurindikazi witabiriye iyo nama, yagize ati: "Akenshi barabahenda cyane ko imibare igoye, mubyo dukora byose dukoresha imibare, abari n’abategarugori kenshi baritinya, bagatinya imibare ariko iterambere ryose ry’Igihugu riba ryubakiye ku mibare kandi uwayize imugurira akamaro."

Ishimwe Ruth wiga mu ishami rya Statistics mu ishuri rya Ines Ruhengeri aragira ati: "Simbizi neza impamvu abantu batinya imibare, inshuti zanjye zivuga ko imibare ikomera ndetse bavuga ko inyungu zo mu mibare ziboneka bitinze, imibare hose turayikoresha mu bintu byose dukwiye kuyikunda kandi tuzi neza aho dushaka kujya."

Bamwe mu barimu bigisha imibare muri kaminuza bavuga ko kenshi abakobwa batinya imibare ariko ngo biterwa ahanini n’imirimo myinshi baba bafite ikabahuza ntibabone umwanya wo kwiga amasomo ya Science.

Mu kiganiro Prof.Lyambabaje Alexander yatanze yagarutse ku kamaro k’imibare n’impamvu abari n’abategarugori bakiri bacye bayiga.

Aragira ati: "Muri kiriya kiganiro nagerageje kwerekana ko imibare ikoreshwa ahantu hose, iyo ugiye kubaka inzu hazamo imibare, abahanga mubya banki bakoresha imibare, kujya kwa muganga hazamo imibare, waba ugiye mu ndege ni imibare, ubu rero uyu munsi twahuje abanyamibare baturutse muri Afurika hafi ya yose kugira ngo dutangire tuganire, tukibaza tuti ese imibare ifite uruhe ruhare mu iterambere rw’Igihugu, ese twakora gute kugira ngo abantu batari abanyamibare bumve akamaro k’imibare?"

Prof Lyambabaje akomeza agira ati: "Ubu rero turavuga tuti kubera iki abakobwa badakunda kwiga imibare; ibintu byose bijyanye n’ubumenyi bw’ibanze bukomeye usanga abakobwa badakunze kubyitabira kubera impamvu ebyiri: impamvu ya mbere ni ibintu bifata igihe kirekire kugira ngo uzabyige ubiminuze, noneho ugasanga we iyo arangihe ikiciro cya mbere aba atangiye gutekereza gushinga urugo, buriya rero hari inshingano nubwo tuvuga uburinganire, gutwita, akabyara agaheka umwana."

Akomeza avuga ko abakobwa bagakwiye koroherezwa mu miririmo bakora ibahuza mu ngo no mu muryango kugira ngo babone igihe cyo kwiga amasiyansi ndetse ngo si muri Afurika gusa iki kibazo kiri, kuko no mu bihugu by’i Burayi hari abari n’abategarugori bakeya mu mibare.

Nubwo bikabije cyane, yasoje asaba abakobwa gukunda imibare kuko izabagirira akamaro.

Umuyobozi w’Ishuri rya Ines Ruhengeri Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya avuga abakobwa biga imibare kuva mu mashuri abanza, ukagera mu yisumbute ariko ngo iyo ugeze muri kaminuza ubona ko bakiri bake.

Aragira ati: "Abakobwa baracyari bake mu mibare, ntabwo imibare ari iy’abagabo gusa, usanga bakiri bake cyane kandi barayizi kuko iyo abakobwa bubatse ingo usanga badakomeza muri kaminuza ngo bige imibare, turashaka ko hano muri Ines bakomera mu mibare kuko ni ingenzi, hano mu Rwanda ni ubwa mbere tuzanye iri shuri ariko mu bindi bihugu byo muri Afurika, za Sénégal, Cameron bimaze igihe kirekire, turifuza ko ubumenyi bwubakira kuri uwo musingi ukomeye, tukaba ariyo mpamvu twifuza ko twabigira inshuro nyinshi zishoboka."

Iyi nama izamara ibyumweru bibiri, aho biteze ko hari umusaruro bizatanga mu gushishikariza abari n’abategarugori kwiga amasiyansi ari benshi muri Afurika, ariko haracyari icyuho cyo kugira inshingano nyinshi mu miryango, gusa ibi ngo byagerwaho bagabanyirijwe inshingano baba bahugiyemo mu rugo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru