Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Amashu yahindutse ibiryo by’amatungo kubera kubura isoko

Friday 1 August 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu bahinzi b’amashu bo mu mirenge ya Bugeshi na Mudende, bataka igihombo bagaragaza ko gikomeye, gituruka kukubura isoko ry’umusaruro w’amashu ku buryo ubungubu byageze aho basigaye bayagaburira amatungo.


Amashu yabaye ubwatsi bw’amatungo kuko isoko ryarabuze.

Nkuko aba baturage bakomeza babigaragaza, bavuga ko ibi byabateje igihombo gikomeye, cyane ko hari n’abari baragujije nko muri za banki, kugira ngo bahinge kino gihingwa, bagasaba leta kubashakira isoko.

Nyiransengiyumva Tasiyana, ni umwe muri bano bahinzi bataka igihombo, ndetse avuga ko yakoresheje amafaranga yo muri banki mu guhinga amashu, ariko akaba yaramuhombeye.


Nyiransengiyumva, avuga ko yakoreshaga amafaranga yagujije muri Banki, kugira ngo ahinge amashu.

Yagize ati" Njye nahinze amashu amasoro (ingano y’ubutaka) abiri, ariko mwayo masoro abiri, mbere narayahingaga bakampa nk’ibihumbi maganarindwi, ariko ayo masoro abiri amenshi bari kumpa n’ibihumbi mirongo ine, kandi nashoyemo amafaranga arenze ibihumbi maganane, ubwo uri kumva ko ari igihombo. Nayo nari naragujije kuri banki, ndagurisha isoro imwe kugiranga nishyure".

Amashu nk’igihingwa gisanzwe gihingwa mu mirenge nka Bugeshi na Mudende mu Karere ka Rubavu, ubusanzwe cyajyaga gifasha abagihinga kwikura mu bukene ariko kuri iyi nshuro, siko biri kuko abahinzi byabagendekeye nabi, bitewe no kukiburira isoko.

Ubwo Umunyamakuru wa MamaUrwagasabo TV, yageraga mu Isoko rya Kabumba, riherereye mu Murenge wa Bugeshi, yasanze ahacururizwa amashu, usibye kubura uyagura yemwe nta nuri kuyacisha nibura ngo ahererwe ku giciro gito.


Ntabakiriya dufite

Mu kumvikanisha iki kibazo, mu gihe nibura urushu rumwe rwashoboraga kugura amafaranga Frw 300 , agifite isoko ryagutse, ubu ushobora kujya mu murima, ufite igiceri cy’ijana cy’Amafaranga y’ u Rwanda, ukaba wacyura amashu atatu, cyangwa se umutwaro wayo.

Mu byo aba bahinzi basaba harimo gusaba leta kubagoboka ikabashakira isoko ryagutse ryaya mashu, nkuko bigarukwaho n’undi muhinzi witwa Gashirabake Jean Pierre, utuye mu murenge wa Mudende, nawe akaba ari umwe muri bano bahinzi.

Ati" Yadukorera ubuvugizi ikadushakira isoko, ku buryo umuntu ahinga imyaka ikabona isoko, kugeza ubu nta soko dufite, amashu araho gutyo, ku buryo ubona mu buryo bugaragara hari abari kuyaragira inka, babuze aho bagurisha urumva ni ikibazo".

Icyakora muri kino gice, ntabwo ari amashu gusa yabuze isoko dore ko n’ibitunguru ndetse n’ibirayi, abahinzi babyo nabo hari abagaragaza ikibazo kijya gusa nk’iki.

Ibi kandi bishimangirwa na Manishimwe John, utuye mu Murenge wa Bugeshi.

Yagize ati"Mudende niyo yahinze amashu menshi cyane muri iki gihembwe, ariko na Bugeshi arimo, nk’urushu rwaguraga maganatandatu, ruri kugura maganabiri, ijana na mirongo tanu, urumva n’igihombo. N’igihingwa cy’ibirayi n’ubu dufite igiciro gitoya cyane".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, gusa Rwibasira Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Bugeshi, ubwo twari tumuhamagaye kuri telefone, tumubaza kuri kino kibazo kigararagazwa naba bahinzi, atagihakanye cyangwa ngo akemere, ahubwo yahise yaradukupye.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru