Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rusizi: Bamaze imyaka ine batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka baguraniwe ngo hubakwe ishuri

Wednesday 1 October 2025
    Yasomwe na

Abaturage baguraniwe ubutaka bukubakwaho ishuri rya G.S Pera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko hashize imyaka ine batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwaho baguraniwe, bagasaba ubuyobozi ko bwacyemura iki kibazo.

Umwe muri bo yagize ati"Baratubwira ngo uko bazahereza abandi basigaranye imirima hafi y’amashuri nibyo natwe bazaduha. Abasigaranye imirima baza kubahereza ibyangombwa by’ubutaka, kuva bamara kubibona twatangiye twirukanka imyaka igiye kuba hafi ine ibyo byangombwa tutarabibona twagiye kubaza ku murenge baratubwira ngo ni mutegereze kugeza na n’ubu".

Mugenzi we yunzemo ati"ntabwo duhinga ngo tweze kuri ubu butaka batuguraniye ariko baduhaye ibyangombwa by’ubutaka umuntu byamufasha kubona uko yagera ku mafaranga".

Aba baturage ubwo bavaga mu masambu yabo hari hagiye kubakwa iri shuri babyakiriye neza ndetse bemera gutanga ubwo butaka ndetse barabaguranira babaha ubutaka ahazwi nko ku musozi wa kibangira gusa ngo hashize imyaka ine batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, avuga ko ikibazo cyabo kiri hafi yo gucyemuka.

Ati "Abaturage batanze ubutakaLeta irabaguranira ahubatswe G.S Pera ikibazo kiri hafi yo gucyemuka, ikiri gukorwa ni inzira yo kugirango ubutaka buve kuri Leta bubandikweho."
Kugeza ubu abagera kuri 11 nibo bavuga ko bamaze imyaka ine basiragira ku byangombwa by’ubutaka bahawe ubwo baguraniraga ahubatswe urwunge rw’amashuri rwa Pera.

Sitio Ndoli

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru