Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Schriss Eazy akanyamuneza ni kose nyuma ya Kiss Summer Awards

Tuesday 1 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuhanzi Chris Eazy yashimye Imana nyuma yo kwegukana ibihembo mu irushanwa rya Kiss Summer Awards bitegurwa na Kiss Fm nka Best New Artist hamwe n’igihembo cya Best Summer Song.

Igihembo cya ‘Best New Artist’ ninacyo cyatumye agirwa ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete EngenEcodrive.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chriss Eazy yashimye Imana, ashishikariza buri wese kudacika intege “kuko ni ikintu abahanzi benshi bahuriyeho.”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’urubyiruko, yavuze ko guhatana muri ibi bihembo ari kimwe mu bintu byiza agezeho mu muziki.

Yashimye abo bakorana umunsi ku munsi mu muziki anashima Producer Element wamukoreye indirimbo nyinshi.

Yanegukanye igikombe cya ‘Best Summer Song’ yakomeje kuza imbere mu matora mu bahanzi benshi bahatanaga.

Chriss asanzwe akora amashusho y’indirimbo ze ndetse agakora n’indirimbo z’abahanzi batandukanye, akorana n’abarimo Sam Switch ufata amashusho, Hussein Traole, Young C Designer umwambika n’abandi.

Kuva yatangira gufashwa na Junior Giti, Chriss Eazy amaze gusohora indirimbo nyinshi harimo ‘Fasta’, ‘Amashu’, ‘Inana’ yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka n’izindi zitandukanye.

Uyu musore si izina rishya mu matwi ya benshi: Muri Mata 2020 yashyiditse n’umuhanzi Sat-B wo mu Burundi amushinja kwigana indirimbo ye yise ‘Ese urabizi’ nta burenganzira yamuhaye. Muri Nzeri 2020, bombi bariyunze.

Chriss yegukanye irushanwa rya Talent Zone 2016 ndetse n’irya Europe HiHop Fest 2019. Uyu musore yize gutunganya amashusho akorana n’abahanzi batandukanye muri iki gihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru