Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Tinubu yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya Perezida wa Nigeria

Wednesday 1 March 2023
    Yasomwe na

Bola Ahmed Tinubu yatsindiye kuba Perezida wa Nigeria ahigitse bagenzi be bari bahanganiye gusimbura Perezida Muhammadu Buhari wari usoje Manda ze ebyiri.

Amajwi y’agateganyo yabaruwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, agaragaza ko uyu musaza w’imyaka 70 wahoze ari guverineri wa Leta ya Lagos ari we watsinze amatora.

Tinubu watsinze amatora ava mu ishyaka riri ku butegetsi

Nubwo Komisiyo y’amatora yatangaje uwatsinze amatora, amashyaka atavuga rumwe na Leta yari ahagarariwe n’abakandida bayo ari bo Peter Obi na Atiku Abubakar batangaje ko batemera ibyavuye mu matora, basaba ko amajwi yabarwa na perezida mushya wa komiaiyo y’amatora kuko uriho batamufiriye icyizere.

Mu nama yabaye ikigoroba kuwa kabiri, amajwi y’abatavuga rumwe na leta yumvikanagamo ko habaye ibibazo by’ikoranabuhanga ku munsi wo gufungura amatora, guhohotera no gutera ubwoba kimwe no guhimba imibare y’ibyavuye mu matora.

Perezida mushya wa Nigeria Tinubu n’umugore we Oluremi Tinubu

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru