Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Tour du Rwanda 2022: Abakinnyi b’Ikipe y’igihugu bashyikirijwe amagare mashya agezweho

Saturday 19 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuri uyu Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, mu kigo cya Rwanda Cycling Center gicumbikira abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazitabira Tour du Rwanda 2022 bashyikirijwe amagare mashya agezweho azabafasha kwitwara neza muri iri rushanwa.

Mu gihe habura amasaha make kugira ngo u Rwanda rwakire Irushanwa ngaruka mwaka "Tour du Rwanda" izatangira tariki ya 20 Gashyantare 2022 Minisitiri w’umuco na Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije abakinnyi b’u Rwanda amagare mashya n’Ibendera ry’Igihugu abasaba kuzahagararira Igihugu neza.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’amagare Sempoma Félix yijeje abanyarwanda kuzitwara neza kuko ibyo basabye byose babibonye bityo akabona nta mbogamizi n’imwe bagira yo kutitwara neza.

Yagize ati "Twakoze imyitozo ihagije kandi ibyo twasabye Federasiyo byose barabiduhaye, ubu rero tugiye guhatana kandi tuzitwara neza, tugize ikizere."

Umuyobozi w’ishyirahamwe yo gusiganwa ku magare "Ferwacy" Murenzi Abdallah, yavuze ko ubu nta mbogamizi ijyanye n’icyatuma batitwara neza kuko kuri iyi nshuro byose babihawe, akaba yizeza Abanyarwanda ko u Rwanda ruzitwara neza.

Yagize ati "Ubushyize twari twahuye n’imbogamizi, hari icyorezo cya Covid-19, imyitozo n’amarushanwa ntitwabasha kubikora neza ariko ubu ibintu byose bimeze neza kandi abakinnyi bose bari hamwe."

Ku ruhande rwa Minisitiri w’umuco na Siporo wari witabiriwe uyu mahango yavuze ko ubu noneho babonye abakinnyi babonye amagare meza agezweho yakozwe muri 2021 mashya agashimangira ko bagomba kwitwara neza ntakabuza.

Yagize ati "Ni yo magare meza agezweho ku isoko ry’Isi, kandi yakozwe umwaka ushyize wa 2021 afite ikoranabuhanga rihambaye nubwo akiri make ariko tuzakomeza akujya dukoresha nayo twari dusanzwe dufite."

Minisitiri ikindi yongeye kwibutsa abakinnyi ni uko abakinnyi bazitabira iyi tour du Rwanda benshi bari mu kigero cy’imyaka yo hasi cyane ko bazaba bitegura akuzitabira (UCI) irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’Isi rizabera mu Rwanda muri 2025.

Umukinnyi Mugisha Moise ukinira Protouch yo mu gihugu cya Afurika y’epfo we na Mugenzi we Mugisha Samuel bahamya ko bazitwara neza byanga bikunze.

Mugisha yagize ati "Twiteguye neza kandi n’ibisabwa byose barabiduhaye, tugomba kuzitwara neza cyane ko abenshi mu banyamahanganda twakinanye umwaka ushyize ubwo rero ndumva Abanyarwanda tugomba kurwegukana."

Ku ruhande rwa kizigenza Byukusenge Patrick, ukinira Benediction Ignite ugiye kwitabira iri siganwa ku nshuro ya 4 yatanze ikizere ku banyarwanda.

Ati "Tuzayitwara ibyangombwa byose ubu turabifite nta rwitwazo."

Bose uko ari 17 bari bamaze iminsi igera kuri 50 mu mwiherero bakora imyitozo nibo bagomba guserukira Igihugu, bagizwe n’amakipe 3 ari yo Team Rwanda, Protouch na Benediction Ignite.

Amwe mu makipe twavuga ko akomeye azitabira tour du Rwanda harimo B&B, Direct Energie yombi akomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru