Monday . 2 December 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 November » Ihohoterwa rishingiye ku gutsina rigomba gucika kuri buri wese – read more
  • 28 November » Nyabihu: Baratabariza umwana ugiye kumara imyaka 10 atonyokera mu rugo – read more
  • 27 November » Impunzi ziri mu Rwanda zigiye kwivuriza kuri mituweli – read more
  • 27 November » U Rwanda rwashimangiye kudatezuka ku ngamba z’ubwirinzi kuri DRCongo – read more
  • 26 November » Rubavu: Bafite impungenge ko niba nta gikozwe ibiza byakongera kubahekura – read more

Musanze: Itekenika mu mashuri, urupfu rwa Siporo Nyarwanda

Monday 25 March 2024
    Yasomwe na


Ubwo hasozwaga imikino y’amashuri mu karere ka Musanze izwi nka (Sport scolaire) hagaragaye itekinika ry’ibyangombwa mu guhindurira abana imyaka kugira ngo bakine mu cyiciro badakwiye ndetse bataha badahawe ibikombe. Ni ibintu bamwe mu bayobozi by’amashuri bashobora kuryozwa mu gihe RIB yabyinjiramo.

Iri tekinika ryo guhimbira abana ibyangombwa, ababivuga bavuga ko usanga amashuri amwe namwe asa n’amaze kubigira umuco ku buryo usanga umwana ufite imyaka 17 akina mu cyiciro cy’ab’imyaka 13,12 na 14, nyamara biba byarakozwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Bamwe mu barimu bakunze gukurikirana iyi mikino baganiriye na Mamaurwagasabo.rw birinze ko dutangaza amazina yabo, baduhamiriza ko muri iyi mikino y’amashuri haberamo amanyanga akomeye, ndetse ntagikozwe iterambere rya sports mu mashuri ryazakomeza gupfira mu iterura.

Umwe yagize ati: "Mwabonye ibigabo [yumvikanjsha abana bakuze] byakiniye kiriya kigo uburyo bangana? Ubuse mwabonye bitakozwe abayobozi barebera, ariko ibaze umuyobozi ufata umwana ufite imyaka 18 akamuha imyaka 14 ndetse agatera kashi ibyemeza kuri icyo cyangombwa. Bajya guhamagara umwana akagira isoni akubika umutwe, turasa abagenza ibyaha kwinjira muri ibi bibazo bijyanye no gutekinika imyaka."

Undi mwarimu yagize ati: "Uziko hari n’umwana ukinira ku mazina atari aye! Mbona Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rukwiye gucukumbura bakajya babasha guhangana n’ibi byaha, kuko twese tuzi ko inyandimo mpimbano ihanirwa, ubu se iyi siporo yaba igana he koko."

Twifuje kumenya icyo abayobozi bahagarariye iyi mikino mu karere ka Musanze bavuga kuri iki kibazo, maze Directeur Technique w’iyi mikino mu karere, Bwana Guillaume avuga ko bagiye gukora raporo bakayishyikiriza akarere basanga hari abayobozi bahamwa nayo makosa bakabihanirwa, ngo kuko amategeko asanzwe yanditse.

Yagize ati: "Nibyo koko hari amakipe tutahembye bitewe nuko yakoze amanyanga yo gutekinika ibyangombwa ku bakinnyi, ubwo tugiye kugenda dukore iryo cukumbura, amakuru avuyemo tuyashyikirize akarere hanyuma ababikoze basabwe ibisobanuro, kandi amategeko tugenderaho muri uyu mwaka ateganya ibihano, haba ku mwana wabeshye imyaka n’uwamufashije, umutoza, Umuyobozi w’ishuri, ku ikosa ry’umusifuzi.

Akarere niko gafite mu nshingano kugaragariza inzego zitandukanye zirimo na RIB ko runaka yakoze ikosa ryo guhimba inyandiko."

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa igenzura rikomeye ku buryo uwo ari we wese uzagaragarwaho ikosa azabihanirwa ku giti cye kugira ngo aya manyanga akorwa acike.

Uyu muyobozi yasabye abayobozi bagikora ayo manyanga kureka kujya bajya kwicira amahirwe abandi bato babahimbira imyaka, ngo kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’imikino.

Gutekenika ibyangombwa nk’uko biherutse guhagama bamwe mu bafite uruhare mu byagaragaye muri academy y’ikipe imwe mu zo mu Burayi zifite irerero mu Rwanda, aho bibagejeje mu nkiko kugeza ubu.

Imikino yasojwe mu gicuku kubera ko habanje kubaho imvururu z’ibyangombwa

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru