Monday . 16 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz

Monday 16 March 2026
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu bitandukanye gufasha kurinda inzira y’ingenzi y’amato ya peteroli izwi nka Strait of Hormuz mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Iran, Israel ndetse na USA. Iyi nzira kandi inyuramo hafi 20% by’amavuta n’ingufu bikoreshwa ku isi, bigatuma iba ingenzi cyane mu bucuruzi mpuzamahanga.

Trump yavuze ko Amerika yamaze kuvugana n’ibihugu birindwi hagamijwe gushyiraho ubufatanye bwo kurinda amato no kongera gufungura iyi nzira y’amazi, imaze guhungabanywa n’intambara yatangiye nyuma y’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran mu mpera za Gashyantare.


Umuhora wa Hormouz unyuramo ibikomoka kuri Peteroli bingana na 20%

Ariko ibihugu bikomeye bifatanya na Amerika birimo Japan na Australia byatangaje ko nta gahunda bifite yo kohereza amato y’intambara kurinda amato anyura muri ako gace.

Minisitiri w’Intebe wa Japan Sanae Takaichi, yavuze ko igihugu cye kigomba kubahiriza itegeko nshinga rikumira kohereza ingabo mu ntambara zo hanze, nubwo Japan ibona hafi 95% by’amavuta yayo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Trump yanahamagariye ibindi bihugu birimo China, France, South Korea na United Kingdom gufasha kurinda iyi nzira y’ingenzi.

Hagati aho, amasoko y’ubukungu ku isi akomeje kwitonda mu gihe ibiciro by’amavuta bikomeje kurenga amadolari 104 kuri buri ngunguru. Iran yo yavuze ko yiteguye kwirwanaho igihe cyose bizaba ngombwa.

Ghislaine Kamikazi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru