Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

U Rwanda rwaburiye abaturage bajya muri RD Congo kwitwararika

Tuesday 31 May 2022
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri iyi minsi kwitwararika, nyuma y’amagambo n’ibikorwa by’urwango bikomeje kuvugwa n’abaturage b’icyo gihugu agaragaza urwango bafitiye Abanyarwanda.

Ni icyemezo cyafahswe cyafashwe nyuma y’uko abanye-Congo benshi barimo abanyapolitiki, abaturage basanzwe ndetse n’abakora mu nzego zishinzwe umutekano, bakomeje guhamagarira abandi gufata imihoro no gutera u Rwanda.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko hari amagambo avugwa ku maradiyo, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi agamije kwerekana ko Abanyarwanda ari babi, ko abaturage ba RDC bagomba gutera u Rwanda bakarwomeka ku gihugu cyabo.

Aha niho Dr Biruta yahereye asaba Abanyarwanda bajya muri RDC kwitwararika kuko aya magambo ashobora kuvamo ibikorwa by’urugomo n’ihohotera.

Ati "Ntabwo wabona amagambo avugwa atya ngo hanyuma uvuge ngo kubera ko leta itabikubwiye ngo ugiye kujya muri Congo, kugenda nk’uko byari bisanzwe, ibintu ntabwo bimeze nk’uko byari bisanzwe.”

“Biragaragara, kandi ariko abaturage ba hariya ku mipaka, inzego z’ibanze zarabegereye, barasobanuriwe, babwirwa amakuru uko ameze, babwirwa n’ibyo bakwiye kwitwarika bijyanye n’umutekano wabo mu gihe baba batekereza kujya hakurya, kuko nta wababwira ngo umutekano wabo urizewe.”

Uyu muburo urareba cyane abaturage bo ku mipaka ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na RDC bambuka bagiye mu bucuruzi butandukanye muri iki gihugu.

Minisitiri Biruta yaciye amarenga ko bikomeje u Rwanda rushobora kubigira rusange Abanyarwanda bagasabwa kutajya muri RDC.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru