Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Uganda: Barasaba guhagarika igitaramo kivugwamo ubusambanyi

Wednesday 7 September 2022
    Yasomwe na

Inteko ishingamategeko ya Uganda yasabye guhagarika by’igitaraganya igitaramo cy’iserukiramuco kizwi nka ’Nyege Nyege’ kitaraba.

Ni igitaramo gitegerejwe mu minsi mike iri imbere mu mujyi wa Jinja mu Burasirazuba bwa Kampala.

Umwe mu bagize Inteko, yavuze ko iryo serukiramuco ari urubuga rwo kubiba ubusambanyi.

Martin Magara, minisitiri w’ubukerarugendo we yabihakanye avuga ko iryo serukiramuco ari igikorwa giteza imbere ubukerarugendo.

Yavuze ko abakerarugendo barenga 8,000 bo mu mahanga bamaze gukatisha ‘tickets’ zo kwitabira icyo gikorwa.

Anita Among, Umukuru w’Inteko ya Uganda yavuze ko iyi nteko itakwemera guteza imbere ubukerarugendo ku ibikorwa bibi ku bana.

Minisiteri ishinzwe imyifatire yahaye uburenganzira iryo serukiramuco ishingiye ku kuba nta bana bemererwa kurijyamo kandi ko nta muntu urijyamo yambaye ubusa nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Nyege Nyege ni kimwe mu bikorwa bya muzika bikurura abantu benshi mu karere no kure yako, izamo abahanzi benshi bo muri Africa n’ababa hanze y’umugabane.

Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko iba ku nshuro ya karindwi, ariko buri gihe ni ibitaramo byakuruye impaka nyinshi.

Mu 2018, Nyege Nyege yabanje guhagarikwa ishinjwa gushishikariza ubusambanyi mu kivunge ariko nyuma yemererwa gukomeza kubera ubusabe bwa benshi muri rubanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru