Inteko ishingamategeko ya Uganda yasabye guhagarika by’igitaraganya igitaramo cy’iserukiramuco kizwi nka ’Nyege Nyege’ kitaraba.
Ni igitaramo gitegerejwe mu minsi mike iri imbere mu mujyi wa Jinja mu Burasirazuba bwa Kampala.
Umwe mu bagize Inteko, yavuze ko iryo serukiramuco ari urubuga rwo kubiba ubusambanyi.
Martin Magara, minisitiri w’ubukerarugendo we yabihakanye avuga ko iryo serukiramuco ari igikorwa giteza imbere ubukerarugendo.
Yavuze ko abakerarugendo barenga 8,000 bo mu mahanga bamaze gukatisha ‘tickets’ zo kwitabira icyo gikorwa.
Anita Among, Umukuru w’Inteko ya Uganda yavuze ko iyi nteko itakwemera guteza imbere ubukerarugendo ku ibikorwa bibi ku bana.
Minisiteri ishinzwe imyifatire yahaye uburenganzira iryo serukiramuco ishingiye ku kuba nta bana bemererwa kurijyamo kandi ko nta muntu urijyamo yambaye ubusa nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.
Nyege Nyege ni kimwe mu bikorwa bya muzika bikurura abantu benshi mu karere no kure yako, izamo abahanzi benshi bo muri Africa n’ababa hanze y’umugabane.
Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko iba ku nshuro ya karindwi, ariko buri gihe ni ibitaramo byakuruye impaka nyinshi.
Mu 2018, Nyege Nyege yabanje guhagarikwa ishinjwa gushishikariza ubusambanyi mu kivunge ariko nyuma yemererwa gukomeza kubera ubusabe bwa benshi muri rubanda.