Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’iserukiramuco n’imurikagurisha ryiswe Kivu Beach Expo And Festival byateguwe na Yirunga LTD ifatanyije n’akarere ka Rutsiro kikazabera mu murenge wa Boneza mu rwego rwo kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco muri aka karere.
Bamwe mu bafite ibikorwa by’ubukerarugendo muri uyu murenge byumwihariko mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu barimo na Hon Odette Nyiramirimo ufite Hotel yitwa Ruchel na mugenziwe ufite KaySun Hotel ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bavuze ko iki gikorwa bacyishimiye cyane mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo muri aka karere kandi bakaba bakitezeho kuzamura umubare w’abahagana.
Harimo umukino wo gukataza (Hiking) aho abasiganwa bagenda 20km, uyu umukino uzatangiza Expo usorezwa kuri Palega Beach Inn, umukino umeze nka Tenis Badmethon uzakinirwa kuri Kay Sun Hotel ibarizwa ku gice cy’amahoteli cya Kariba, amarushanwa yo gutwara amato.
Umuyobozi w’umurenge wa Boneza Munyamahoro Muhizi Patrick aganira n’itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka kizatuma akarere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza uza ku rundi rwego mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
"Aha hari ibyiza byinshi nyaburanga bigaragara muri uyu murenge birimo ikiyaga cya Kivu, ibirwa bito n’ibinini, inka z’inyambo zizwi kuba i Nyanza ariko izo muri uyu murenge zo zikaba zifite umwihariko wo koga zikambuka i Kivu, Inyoni n"ibiti bitandukanye biba mu birwa byo mu mazi rwagati n’ibindi byinshi birimo amahoteri agezweho byose bitatse inkengero z’ikiyaga cya Kivu".
Ibirori bya Kivu Beach Expo and Festival biteganyijjwe kuzaba mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza kuva kuwa 09-15/12/2025 bikazabera mu busitani bugari bwa Palega Beach Inn ahitegeye neza ikirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga 2,000.
Muri Kivu Beach Expo and festival i Rutsiro bwa mbere hazabera ibirori by’Ubwato
Boat Party kuwa 13-14/12/2025 aho abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye n’abavanga umuziki bagezweho bazaba bavanga umuziki ari nako abitabiriye barya banywa mu kiyaga rwagati.

























