Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umubyibuho ukabije ntaho uhuriye no kuba umuntu yagira ubunebwe

Wednesday 25 September 2019
    Yasomwe na

Kubyibuha bikabije sibyo umuntu ahitamwo kandi gucunaguza umuntu kubera ko abyibushye bituma arushaho kwiyumva nabi nkuko icyegeranyo cyakozwe n’abahanga mu by’imyitwarire babitangaza.

Iki cyegeranyo gihamagarira abantu guhindura imvugo wenda bakavuga ko umuntu abyibushye aho kumwita nyamunini bakaba bakomeza bavuga ko abahanga mu by’ubuzima bwa muntu bakwiye guhabwa amasomo ahagije yo gufasha abashaka kugabanya ibiro.

Urugero rw’umubyibuho ukabije rwageze kuri 18% hagati ya 2005 na 2017 mu Bwongereza no muri Ecosse, Pays des Gales hamwe na Irlande y’uburasirazuba.

Ibi bikaba bisobanura ko abantu batari munsi y’umwe kuri bane mu bakuze muri ibyo bihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza bafite umubyibuho urenze urugero.

Icyo cyegeranyo kerekana ko abantu bafite ibyago kuruta abandi, byo kugira umubyibuho ukabije, ari ababa baravukanye kamere yo kubyibuha, cyangwa ababa mu buzima butuma barya birenzecyangwa abakoresha ingufu gake.

Ngo usanga kandi ari abantubatabona amahirwe yo gukora ibikorwa bituma ingingo z’umubiri wabo zinanirwa, ndetse ngo bagire uburyo bukwiye bwo gufungura ibifitiye umubiri akamaro.

Umwongereza ukora ibiganiro byo gusetsa James Corden aherutse kunegura kunegura abavuga nabi abantu babyibushye babacunaguza cyangwa bakaita amazina Atari meza, agira ati, "iyaba guseka umuntu ubyibushye byatuma atakaza ibiro, nta bana babyibushe baba basigaye mu mashuli" .

Dr Angel Chater, niwe yanditse icyo cyegeranyo akaba akurikira inyigisho z’ubuzima n’imyitwarire muri Kaminuza ya Bedfordshire.

Kubwa Dr Angel Chater, ngo ushobora kuba ufite ubushake bwose, ariko biturutse ku kutabona ibiryo byiza, kubaho nabi no kutaba waragizeubuzima bubi ukiri umwana, ugasanga biragoye kugabanya ibiro.

Abahanga mu bijanye n’imyitwarire ntibemeranya nabafata umubyibuho ukabije nk’indwara kuko, nk’uko babivuga, ngo bishobora kugabanya ingufu zikwiye gushyirwa mu guhindura imyitwarire, kandi aricyo gishobora gufasha abantu kurushaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru