Abarwaye indwara yo kubyimba amaguru bikabije, batuye mu Mujyi wa Kigali barataka ubuzima butoroshye, aho bakigorwa no kubona serivisi z’ubuzima bikiyongeraho n’akato bagihabwa mu muryango nyarwanda bagasaba ko byakurwaho.
Abakunze kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo, bashimira ubuyobozi bwiza bwa leta kuko hari hari byinshi bimaze guhinduka muri serivisi z’ubuvuzi bw’indwara y’imidido, ariko haracyari byinshi bakeneye birimo nko kwibumbira mu mashyirahamwe abateza imbere akanagira n’ibindi abafasha kugeraho mu burenganzira bwabo.
Mukashyaka Marciane urwaye iyi ndwara mu gihe gisaga imyaka 10, avuga ko hari abakibaha akato ndetse ntiboroherezwe muri serivisi runaka byu mwihariko iyo baganye ku mavuriro n’aho bategera imodoka.
Yagize ati" Hari igihe tujya bikadusaba guhagarara igihe kinini bigatuma turibwa cyane. Nk’iyo tugiye kwivuza cyangwa gutega imodoka biragoye kubona umuntu waguhigamira ukinjira mbere mu modoka bidasabye gutonda umurongo".
Umusaza witwa Ntaganzwa Evaritse umaze imyaka isaga 30 arwaye iyi ndwara y’imidido, arasaba inzego zibareba zirimo na Minisiteri y’Ubuzima ko bashakirwa inkunga ibafasha kwibumbira mu ishyirahamwe ribateza imbere.
Agira ati" Mu byukuri urebye tumeze neza ugereranije no mu myaka yo hambere kuko twaburaga uko twivuza bitandukanye na hano twivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya. Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego bakwiye kudufasha tukibumbira mu mahyirahamwe atubyarira inyungu ku buryo akato duhabwa kagabanuka cyane ko badufata nk’abagira ikintu na kimwe twibashiriza".
Aba barwayi kandi bakomeza bavuga ko bishimira serivisi bahabwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya nubwo baba baturutse kure bitewe nuko bitabwaho cyane ndetse bakagirwa inama ku buryo bibagarurira ikizere.
Umunyamakuru wa Bplus TV yaganiriye na Muganga Judith Nyirantwari ukurikiranira hafi abarwaye indwara y’imidido mu Kigo Nderabuzima cya Kinyinya wanabihuguriwe avuga ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa n’abarwayi imidido ariko babagana bitewe nuko bubahiriza ibyo basabwa ndetse anakomoza ku mbogamizi bagihura nazo.
Muganga ati" Mu byukuri abarwaye iyi ndwara ( Imidido) bateye intambwe ishimishije ugereranyije na mbere bagitangira kuza hano kwivuza bitewe nuko inama bahabwa bazubahiriza nubwo bagihura n’imbogamizi zo kwivuriza kure y’aho batuye".
Muganga kandi Nyirantwari akomeza abagira inama yo kujya bambara inkweto zabugenwe uretse mu gihe cyo kuryama ndetse bakanisiga umuti bahabwa kuko bibafasha ku mererwa neza no kutandura ama mikorobe aba ari mu itaka.
Muganga Nyirantwari ari kumwe n’abo akurikirana barwaye imidido
Kugeza ubu Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya nicyo gitanga serivisi z’iyi ndwara( imidido) izwi nka Podo oniosis mu Mujyi wa Kigali hose ndetse no mu Karere ka Bugesera.
Ishami rya Loni ryita ku buzima (WHO/OMS), hafi miliyoni 120 z’abatuye Isi mu bihugu 72 zanduye indwara y’imidido. Muri abo kandi abagera kuri miliyoni 40 bakaba basigarana ubumuga bukomeye kubera akenshi hiyongeraho guhabwa n’akato.
Foto: Bplus tv


























