Diego Maradona akomoka mu gihugu cya Argentina yavutse tariki 30 Ukwakira1960, benshi bamwibukira ku gitego cy’ukuboko yigeze gutsinda igitego koresheje ukuboko cyiswe ‘igitego cy’akaboko k’Imana kigafatwa ndetse cyafashwe nk’igitego kidasanzwe icyo gihe Argentina yatsinze u Bwongereza mu mukino w’igikombe cy’Isi mu 1986.
Icyo gihe Maradona yatsindaga icyo gitego yari yambaye umupira none kuri ubu uwo mupira w’umunyabigwi utakiriho wagurishijwe akayabo ka Miliyoni 7.1 z’amapawundi (Pounds), mu manyarwanda ni miliyari zirenga icyena: 9,131,716,830Frw.
Ubwo Maradona yatsindaga igitego cy’umutwe
Umupira yari yambaye
Gusa ntibyari bimenyerewe ko hari ikintu cy’amateka gishobora kugira agaciro kangana gutya, uyu mupira ukaba uciye agahigo ku Isi kuko aribwo bwa Mbere bibayeho.
Umugabo w’icyamamare cyane benshi baramuzi yitwa Steve Hodge, akaba yarahoze akina mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ari (midfield). Uyu mukambwe ni we washyize uwo mwenda mu cyamunara, hari hashyize y’imyaka isaga 36 awuhinduranyije na Maradona, ubwo uwo mukino wabaye ikimenyabose wa 1/4 wari urangiye muri Mexique Mexico mu gihugu cya Mexico.
Uyu mukino warangiye Argentina itsinze Igihugu cy’ u Bwongereza ibitego 2-1 byatsinzwe na Diego Maradona ku munota wa 50’ n’uwa 55’, igitego cy’ u Bwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81’ w’umukino.
Uyu munsi turavuga Diego Maradona ariko yamaze kwitaba Imana tariki ya 25 mu Gushyingo 2020, uyu munyabigwi akaba yarakunzwe n’abantu batari bake ku Isi, ku buryo benshi bazahora bamuririmba kubera amateka yasize mu mupira w’Amaguru.
Hari benshi batangiye bavuga rumwe ku igurishwa ry’uyu mwenda wa Maradona barimo na Hodge wavuze ko hari abantu bakomanga ku muryango we ubudasiba bivugwa ko arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri, icyo gihe hari muri 2020.
Ni amateka akomeye akozwe mu mupira w’Amaguru kuba hagurishijwe urwibutso rw’umwambaro w’umuntu ukagurishwa amafaranga menshi.























