Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Umuryango AHFRwanda wakoze igikorwa cy’indashyikirwa muri(Tour du Rwanda)

Saturday 11 August 2018
    Yasomwe na

Umuryango Urwanya SIDA ndetse ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF(Aids Health Care Foundation) watanze serivise zo kwisiramuza kwipimisha virusi itera Sida ku bushake, iitanga udukingirizo ku buntu ku bantu b’ingeri zose bitabiriye umuhango wo gusoza kumugaragaro umukino w’amagare (Tour du Rwanda) ryazengurutse igihugu cyose.

Iki gikorwa yabaye none tariki ya 11 kanama 2018 ubwo umukino w’amagare wasozwaga, abari bitabiriye uyu muhango bagize amahirwe yo kwipimisha ku bushake Virusi itera Sida, usanze yaranduye agatangira gufata imiti ndetse akanagirwa inama, kubijyanye n’ubuzima.

Abari bitabiriye igikorwa cyo kwisuzumisha virusi itera sida kubushake, no gufata udukingirizo ku buntu.

Abantu bari urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali, benshi bagana ku matente ya AhfRwanda yakoreragamo, bahabwa udukingirizo tubarinda kwandura ndetse no kwanduza, zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ku buntu.

Aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo, Nyirarukundo Marie uri mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko yishimiye iki gikorwa AHF Rwanda yakoze, yemeza ko barebye kure kuba baratekereje kuzana udukingirizo tw’ubuntu ahantu hahurira abantu b’ingeri zose nkaha.

Agira ati”Ndishimye cyane kurushaho, umukino w’amagare uranshimisha cyane, ariko nongeye kwishima birushijeho kuba, umurwango AHF Rwanda yaratekereje gupima abantu Virusi itera Sida kubushake , ndetse ikanaduha udukingirizo two kuturinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiy arinaho hava gusama inda utateganyije, bikaba byanakuviramo kwandura agakoko gatera Sida”.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo ku isi yose, ku wa 13 Gashyantare 2015, bamwe mu rubyiruko bavuze ko badakoresha udukingirizo kubera ko bagira ipfunwe ryo kukagura mu ruhame.

Nteziryayo Narcise ushinzwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida(Prevention)muri AHF Rwanda.

Ubu abagabo n’abagore bose bitabiriye isozwa ry’umukino w’ amagare bahawe udukingirizo ku buntu ndetse banapima agakoko gatera Sida ku bundtu, ndetse bakaba barasiramuye abatuye mu karere ka Rwamagana bakoresheje uburyo bushya bwo gusiramura , nkuko bisobanurwa na Nteziryayo Narcise ushinzwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida(Prevention)muri AHF Rwanda.

Ati”muri uyu mukino w’amagre twangiye mbere ho iminsi 3 dusiramura abana ndetse n’abakuze bo mukarere ka Rwamagana, dukoresheje ubu bubiri, Sagial (Gusiramura umuntu umubaze) n’uburyo bushyashya bya Prepex( gusiramura umuntu umwambitse impeta) izo serivise zose twazikoreraga ku buntu.

Niyo mpamvu AHFRwanda twaje hano hahuriye abantu benshi b’ingeri zose kugira ngo tubahe udukingirizo,tubarinda kwandura Virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara zose zandukira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Sobanukirwa na bimwe mu bikorwa umuryango, AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:

 Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)
 Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)
 Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.

Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006,uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanda ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.

Habumuremyi Viateur

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru