Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umusore yiyahuye "live" kubera umukobwa

Monday 25 March 2024
    Yasomwe na

Umusore w’imyaka 29 wo muri Zimbabwe ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Kelvin Mhofu Ngoshi, yiyahuye imbonankubone kuri Facebook, akoresheje Fanta ya Coca-cola ivanze n’ibinyabutabire by’uburozi.

Amashusho agaragaza uyu musore anywa iki kinyobwa yavanzemo ibyica yayishyiriye ku rubuga rwe rwa Facebook, yifashe video, bimwe bita "selfie", ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, abitewe nuko umukobwa witwa Kudzie amuciye inyuma.

Muri Video y’umunota umwe n’amasegonda 28, uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 29, aba ari mu modoka ndetse nta kintu avuga imbere y’abamukurikira kuri Facebook nyuma bikavugwa yahise yitaba Imana akimara kunywa icyo kinyobwa.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko Kudzie na Kelvin umubano wabo watangiye kuva mu 2016.

Icyakora ngo watangiye kuzamo agatotsi ubwo uyu musore yatangira ibijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko muri Mpumalanga muri Afurika y’Epfo.

usibye kuba yarajyaga amuca inyuma, yanashyize hasi ubu bucuruzi ubwo yamenyeshaga ubuyobozi ko akora ibi bikorwa binyuranye n’amategeko bityo bikamusubiza inyuma, byanatumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Ibi byose ngo byiyongeraho ko ababyeyi be bose bari baritabye Imana.

Ntacyo polisi iragira icyo itangaza kuri uru rpfu rwashenguye Abanya-Zimbabwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru