Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umutoza Ahmed Adel yagarutse guhindura ibyananiranye muri Musanze Fc

Friday 3 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umutoza Ahmed Abdelrahman Adel yageze mu Rwanda aho agarutse gutoza ikipe ya Musanze FC ku nshuro yaje azanye n’umutoza uzaba amwungirije.

Musanze Fc yari imaze igihe kirekire idafite umutoza, ibintu utashidikanya ko bitagira ingaruka ku ikipe n’abakinnyi muri rusange.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, ahagana ku isaha ya saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, yavuze ko yishimira kuba agarutse gukorera mu rugo ndetse yasezeranyije abakunzi n’abafana ba Musanze fc ko hari byinshi aje guhindura.

Yagize ati: "Nishimiye kuba ngarutse gukorera mu rugo, Musanze ni mu rugo, nkunda u Rwanda n’abantu baho, Musanze fc ni ikipe nziza, nagiye nyikurikirana ubwo natozaga Gasogi United, ubu hari byinshi nje guhindura."

Imurora Japhet bakunze kwita Drogba (Team Manager) wa Musanze FC na Ibrahim Uwihoreye ureberera inyungu z’uyu mutoza (Manager) nibo baje kwakira uyu mutoza ugarutse ku nshuro ya kabiri muri iyi kipe kuko yari yatandukanye nayo mu mwaka wa 2020 mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije u Rwanda n’Isi yose muri rusange.

Abdelrahman Adel agiye gusinya amasezerano yo gutoza Musanze FC azarangirana n’impera y’uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023 ndetse ngo ashobora kuzongerwa. Aje gusimbura umunya-Kenya Frank ouna wamaze gusezera iyi kipe bitewe n’ikibazo yagize cy’uburwayi.

Yaje azanye n’umwungiriza we mushya na we ukomoka mu Misiri wakiniye amakipe atandukanye mu gihugu cyabo mu cyiciro cya mbere ari myugariro. Yavuze ko yiteze ko azamufasha byinshi kuko akiri muto kandi afite imbere heza.

Ku bijyanye n’impamvu agarutse mu Rwanda, Adel yasubije ko byaturutse ku bigabiro yagiranye na Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC. Yongeyeho ko nta yindi kipe mu Rwanda yari kumusaba ko yayitoza ngo abyemere keretse gusa ngo Musanze FC.

Uyu mugabo ukomoka mu Misiri, yatoje Musanze FC mu mwaka wa 2020, aho yayivuyemo yerekeza muri Panthère du Ndé yo mu gihugu cya Cameroon. Yongeye kandi gutoza mu bihugu birimo Libya na Oman ndetse vuba aha yaherukaga gutoza Gasogi United batandukanye ku bwumvikane mu kwezi k’Ukwakira 2022 ku mpamvu ariko zitamenyekanye.

Biteganijwe ko uyu mutoza azashyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Gatanu ndetse akazakurikirana n’umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro mu Rwanda aho Musanze fc izaba yakiriye ikipe ya Etencelles Fc.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru