Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Urugaga rw’Ababaruramari rugiye gukemurira ibibazo byarwo mu mizi

Wednesday 25 October 2023
    Yasomwe na

Abagize Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR) bavuga ko bari kuvugana na Leta ku buryo abanyeshuri bajya kwiga muri Kaminuza bajya bahabwa inguzanyo yo gutuma bazajya bayihabwa bari kwiga ibaruramari ry’Umwuga bityo bigakemura ibibazo bimwe na bimwe bigenda bigaraga mu ibaruramari mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023 mu Karere ka Rusizi.

Umuyobozi wa ICPAR, Amin Miramago yavuze ko mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abaruramari bakiri bake mu gihugu, ubu bari kuvugana na Leta mu rwego rwo gutanga inguzanyo izwi nka ’Brouse’ bajya baha abanyeshuri indi nguzayo bakayigira nyuma bakazayishyura.

Yagize ati: "Hari gahunda turi kuvugana na Leta ku buryo bajya baha abanyeshuri inguzanyo yo kwigira kuba abashoramari b’umwuga nyuma bakazayishyura nkuko basanzwe bishyura inguzayo zindi zo kwiga".

Akomeza avuga ko bari basanzwe bakoresha ibizamini gatatu mu mwaka ariko ubu bagiye kubishyira kuri Kane mu rwego kugira ngo ababikora babe benshi.

Uwahoze ari umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obedia Biraro avuga ko ibaruramari ryakoze neza ari bwo rituma ibyinshi bishyirwa ku murongo.

Yagize ati: "Kuva cyera ibaruramari ryahoze ariko aho tugeze naho kureba ibikorwa bikivugira ari bigaraga mu mibare. Icyo dukora ni uguhugura ababarurishamari b’umwuga. Turacyakora urugendo rurerure ariko turizera ko igihe kizagera tukagira aba baruramari b’umwuga bahagije."

Kugeza ubu mu Rwanda hari Ababaruramari b’umwuga basaga 1000 aho byibura kugira ngo ICPAR izibe icyuho biyisaba 10.000, cyakora bavuga ko urugendo rukomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru