Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

kipe ya REG basketball club na Patriots BBC zakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma ya Play-Offs

Monday 18 October 2021
    Yasomwe na

Ndayambaje Jean Claude

Amakipe ya REG BBC na Patriots BBC agiye kongera guhurira ku mukino wa nyuma wa play-offs, imikino isoza Shampiyona ya Basketball mu cyiciro cy’abagabo, nanone kandi REG WBBC mu bagore izakina na The Hoops Rwanda mu mukino wa nyuma.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021, mu mikino ya basketball ni bwo habaye imikino ya ½ cya play-offs mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abagabo.

Patriots basketball club nk’ikipe ifite igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushyize mu bagabo, yamaze kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 3 yikurikiranya nyuma yaho itsinze APR BBC mu mukino wa 2 ku manota agera kuri 69-56 byatumye ikatisha itike y’umukino wa nyuma.

Aya makipe yaba Patriots na REG yerekanye ishyaka rikomeye; mu gace ka mbere kashize amakipe yombi aguye miswi ku amanota 19-19 nubwo mu gace ka kabiri Patriots BBC yakoze impinduka zikomeye ndeste itsinda amanota menshi 14 kuri 11 ikomeza kuyobora umukino.

Niko byaje kugenda no mu gace ka gatatu kuko yongeye kwisubiza icyubahiro cyayo itsinze amanota 15 ku 9 yewe n’agace ka kane yongeye kukisubiza itsinda 21-17 umukino usozwa ifite amanota 69-56, bivuze ko hajemo ikinyuranyo cy’amanota agera kuri 13 yose.

Umukinnyi ukomeye cyane Ndayisaba Ndizeye Dieudonné yinjije amanota agera kuri 18 wenyine akomeza kugaragaza ubudahangarwa afite muri uyu mukino wa Basketball, undi waciye agahigo ni Guibert Nijimbere na Hagumintwari Steve Bose bakaba bakina mu ikipe imwe Kasongo Aubin Junior wa APR, akaba yongeye gutsinda ikipe yahozemo amanota agera kuri 17 mu mukino .

REG BBC nayo yageze ku mukino wa Nyuma itsinze IPRC Kigali BBC, umukino wa 2 ku manota agera kuri 63-49 mu cyiciro cy’abagabo .

Mu gihe Kandi mu bagore ikipe ya REG WBBC yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma ikaba yabigezeho itsinze IPRC Huye ku manota 59-47, The Hoops Rwanda yatwaye igikombe giheruka, yaje gutsinda APR WBBC ku manota 77 kuri 55 biyigeza ku mukino wa Nyuma.

Iyi mikino ya play-offs igomba kuba tariki ya 29 na 31 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena ahasanzwe habera imikino ya Basketball.

Ikipe izatwara igikombe mu bagabo muri iyi Shampiyona ifite umuterankunga witwa Banki ya Kigali , ikaba izahita ikatisha itike yo kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) rigomba kuzasorezwa mu Rwanda .

Amakipe yaje mu myanya 4 ya Nyuma ni, Espoir BBC, IPRC Musanze, UR Huye na UR CMHS zigomba kuzakina mu cyiciro cya Kabiri umwaka utaha wa 2021- 2022 zishakisha uburyo zakwitwara neza ubwo iyi mikino izaba yongeye gusubukurwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru