By Imfurayabo Pierre Romeo
Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem wamenyekanye mu mwuga wo gukora mu buryo bw’amajwi indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nyuma y’impanuka yaje kumuviramo gucibwa ukuboko ubu arashima […]
Karamuka Jean Luc uzwi nka Junior Multisystem wamenyekanye mu mwuga wo gukora mu buryo bw’amajwi indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda nyuma y’impanuka yaje kumuviramo gucibwa ukuboko ubu arashima Imana ikomeje kumurinda.
Mu ijoro ryo ku wa 30/03 /2019 nibwo Junior Multisystem yagonzwe n’imodoka ajyanwa mu bitaro bya CHUK ,tariki 03/04 nibwo byemejwe ko agomba gucibwa ukuboko ku ibumoso kuko kwari kwangiritse cyane nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro ubu aravuga ko yishinjikirije Imana arikumwe na Yesu ntacyo yaba.
Mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwe rwa Instangram uyu munsi yagize ati”Ndikumwe na Yesu ntacyo naba ushimwe Nyagasani ko wankuye ahakomeye sinzi uko ubigenza gusa icyo nzi cyo nuko iyo utegetse bitungana.”
Ubutumwa bwa Junior yashyize kuri Instagram
Akimara kwandika aya magambo bamwe mu ba star ba hano mu Rwanda berekanye ko bishimiye ko akiri muzima banamwibutsa ko Imana ikimukunda.
Uncle Austin uzwi mu muziki ono kuri Radio kiss fm yamubwiye ati”Imana iragukunda kandi natwe turagukunda bro(muvandimwe)”.
Benshi bagiye bashima Imana kubwe
Junior Multisystem ubu yavuye kwa muganga inshuti ze zitangaza ko ameze neza nubwo we atari yabasha kugaragara mu Itangazamakuru.
Junior yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda

























