Sunday . 31 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

AMERICA:Umwarimukazi yasambanyije abanyeshuri be 3 akoresha Siporo

Sunday 6 May 2018
    Yasomwe na

Umwarimukazi wigisha imyitozo ngororamubiri witwa Tiffany Eichler w’imyaka 36 ukomoka muri Ohio muri USA yahamwe n’icyaha cyo gusambana n’abanyeshuli be batatu barium umwe yasambaniye nawe mu biro bye akamutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mwarimu ufite umugabo babanye mu buryo bwemewe n’amategeko yamaze gufungwa nyuma yo gusambana n’aba banyeshuli yigishaga isomo ry’imyitozo ngororamubiri (sports).

Uyu mwarimu yabwiye abayobozi b’ikigo cye ko umwe mu babyeyi b’aba bana yamusabye guceceka akamuha amafaranga nyuma y’ibi bikorwa bibi yakoze.

Uyu mwarimu yemeye ibyaha byose ashinjwa ndetse avuga ko umunyeshuli umwe basambaniye mu biro bye byo ku ishuli rya McKinley Senior High School,undi bagasambanira mu modoka ye ubwo hari habaye umunsi mukuru w’ababyeyi.

Umuyobozi wa polisi yo mu gace iri shuli riherereyemo yatangaje ko bababajwe n’imyitwarire y’uyu mwarimu ndetse bidakwiriye ko umuntu ushinzwe uburezi yakora igikorwa kigayitse nk’iki.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru