Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyuma yo kurwara Covid-19 yamenye uko yakakoma mu nkokora iterambere rye

Monday 27 December 2021
    Yasomwe na

Mpozayi Ladslas ucururiza mu karere ka Kicukiro mu bice by’isoko rya Gahanga avuga ko igihe yisangaga yaranduye COVID-19 yatangiye kubara igihombo mu bucuruzi bwe kuko byasabye ko amara igihe mu kato adakora, iterambere rye rirahadindirira.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru yavuze ko na mbere amabwiriza yo kwirinda covid-19 yaje abangamira ibikirwa by’ubucuruzi, ku buryo hari ubwo byasabaga ko adacuruza kuko asanzwe acuruza ibitari ibiribwa byahabwaga umwihariko mu bihe bikomeye nka Guma mu Rugo.

Akomeza agira ati "Iyo wumvaga ngo twese tujye mu rugo, ni bwo watangiraga kumva aho icyorezo kibera icyorezo. Nanjye narafungaga nk’abandi tudacuruza ibiribwa ba hano mu isoko ukazategereza bafunguye.

Ntabwo ibyo ducuruza bibora ariko birasora; wavuga gute ukuntu utahomba kandi iduka aho riteretse hasora, usorera ubukode, usorera akarere ipatante, ugasora amahoro, umutekano n’ibindi ukanasora buri kwezi Rwanda Revenue kandi utanakora warafunze iduka?"

Avuga ko nawe byageze aho yisanga yarwaye corona, agakeka ko yaba yarayanduriye mu guhererekanya inoti z’amafaranga cyane ko nazo byemejwe ko yakamduriramo.

Ati "Njye nyandura nabanje kumva ntameze neza mu muhogo, handya, nkanywa ibinini bisanzwe bihoroshya ariko biranga pe. ndavuga nti ubundi ubu naba naranduye nkakomeza kwihagararaho ntiyampitana, ndagenda iruhande rw’isoko barampima badanga ndayifite.

Birumvikana nagize ubwoba ariko bambwira ko nzakira ninitwara neza. Naragiye nshyira mu bikorwa inama zose bangiriye, zirimo kuruhuka bihagije, kurya neza, imbuto n’imboga bikaba byinshi no gukora siporo zihagije. Mu rugo nishyize mu kato, abana bagira ubwoba ariko mama wabo yari abizi ntiyahangayika ndetse akajya ananyibutsa bimwe nibagiwe gukora. Baje kumpima nanone basanga narakize numva ndishimye, ariko icyanshimishije cyand ni uko ntawo mu rugo nanduje coronavirusi."

Mpozayo avuga ko uwo mwanya yamaze arwaye, byamuteye ibihombo, ndetse byiyongeragaho no kubura rimwe na rimwe aho kurangura igihe ibicuruzwa byabaga byashize kandi abakiriya babikeneye hacuruza umugore kandi atabasha kujya kurangura aho asanzwe abyikurira.

Ati "Hari igihe wafunguraga ukibuka ko udaheruka kurangura, kuko nta modoka wari kubona itwara abagenzi cyangwa ngo ibe yemerewe kujya kurangura mu gihe bitabaga byoroshye ky ngendo hano kigali."

Ibyo ngo byamuteye igihombo, ati "Narahombye, nkajya mbibona, nanjye mfite urugo birumvikana twaryaga amafaranga ava ku byo ncuruza kandi ntari kubisubizaho. Ntabwo wambaza ngo nahombye angahe kuko mu bucuruzi tubara ibihombo byinshi. Mvuze ngo nahombye agera kuri miliyoni wabyumva nko gukabya ariko burya iyo umunsi ushize utakoze uba uhombye byinshi utakeka, utabonera agaciro. Noneho no kubura ibintu kandi abaguzi bahari byonyine uba wumva wahombye ikintu kinini cyane."

Mpozayo akomeza avuga ko mu myaka 11 amaze mu bucuruzi atigeze abona ikindi gihe kigira ingaruka ku bucuruzi nk’iki gihe cya COVID-19 kuko ntawe abona yasize inyuma.

Ati "Ubundi mbere twaracuruzaga wenda bakwiba ukavuga uti ndahombye ugatakira inshuti n’abavandimwe bakakurwanaho, abakuguriza ibicuruzwa, akagukopa amafarnga, mbese ntuburirize. Ariko ibi bihe bya covid-19 aho bibera bibi n’umwana muto ucuruza ikariko yarahombye, twebweho tudafite ibintu byinshi twarahazahariye kuko nta n’iyo nguzanyo twabonye cyangwa inyunganizi."

Uyu mucuruzi kimwe n’abandi bagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirusi bavuga ko iyo habonetse ibihe byiza, nta virusi nyinshi, ingamba zaradohotse bakora uko bishoboka ngo bazahure ubucuruzi bwabo ndetse bimwe mu byo bari barasibitse gukora bongera kubibonera ubushobozi cyane cyane abatunze imiryango yabo babikesha ubucuruzi butandukanye bakora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru