Ni umukino wabereye kuri stade ya KMC wahuzaga ikipe y’Ingabo y’Igihugu na KMC.
Mu mpera z’igice cya mbere ku mupira wazamukanywe na Byiringiro Gilbert Kagege Memel Dao umukinnyi mushya wa APR FC yarobye umuzamu, igice ya mbere gihita kinarangira.
Umukino waje gukomeza KMC igerageza kwishyura ariko biba iby’ubusa binarangira gutyo APR FC itahukanye intsinzi.
APR FC itahanye ibihumbi 10k$ ni mu gihe Singida yegukanye igikombe ihambwa 30k$, Al Hilal ikaba iya kabiri aho yabonye 20k$.
Biteganyijwe ko APR FC irahita igaruka mu Rwanda kwitegura Shampiyona ndetse na Pyramids bafitanye umukino tariki ya 1 mu kwezi gutaha kwa Cumi.

























