Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Areruya Joseph niwe munyafurika wa mbere ukomoka mu Rwanda wo munsi y’ubutayu bwa Sahara uzitabira irushanwa ry’amagare rya Paris-Roubaix, byitezwe ko rizatangira ku wa 14 Mata 2019.
Iri ni rimwe mu marushanwa akunzwe muri uyu mukino kuko ryatangiye mu mwaka wa 1896. Ni n’irushanwa rigoye cyane bitewe n’imihanda ikoreshwa, ku buryo baryita ‘l’enfer du Nord’, ‘la reine des classiques’ cyangwa ‘la dure des dures’.
Areruya w’imyaka 23 amaze kumenyerwa mu mukino w’amagare aho ubu akina mu ikipe ya Delko-Marseille-Provence, ariko mu Rwanda akaba yaranditse amateka aho yanegukanye Tour du Rwanda yo mu 2017.
Byitezwe ko ku wa 14 Mata azaba ari kumwe n’abandi ahitwa La Compiègne aho bazahagurukira, bagasiganwa ibilometero 257, birimo 54.5 bigizwe n’umuhanda w’amabuye, nk’uko byagenze umwaka ushize. Iyo mihanda isaba ubwenge n’imbaraga nyinshi.
Mu nshuro 116 rimaze kuba, nta mukinnyi ukomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wigeze aryitabira. Kugeza ubu umunyafurika warikinnye ni umunya-Maroc, Rafaâ Chtioui mu 2011 no mu 2012. Mu myaka ishize abanya-Eritrea Merhawi Kudus na Daniel Teklehaimanot bo bitabiriye isiganwa Liège-Bastogne-Liège.
Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya Delko Marseille Areruya akinira, Frédéric Rostaing, yabwiye RFI ko mu cyumweru gishize yitabiriye amasiganwa atatu atandukanye mu Bubiligi no mu majyaruguru y’u Bufaransa, ku buryo ubu ameze neza.
Ati “Na mbere twari dufite igitekerezo cyo kumwifashisha mu irushanwa Paris-Roubaix, ariko aza kugira ikibazo. Ubu rero bwo yiteguye irushanwa rya Roubaix.”
Areruya amaze kuba umukinnyi w’amagare ukomeye kuko umwaka ushize yatowe nk’umukinnyi w’umunyafurika w’umwaka, nyuma yo kwegukana irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo.
Rostaing yavuze ko ashingiye ku bushobozi bwa Areruya, yizeye ko azabasha guhatana nubwo ataragera ku rwego rw’abamenyereye iri rushanwa nka Peter Sagan waryegukanye umwaka ushize
Src: celebs




















