Ababyeyi, abarimu n’abarezi barasabwa kurinda abana kwangizwa n’ibyo babona, basoma cyangwa bumva binyuze mu iterambere rya murandasi n’ikoranabuhanga, cyane cyane igihe bakora imyitozo cyangwa umukoro wo mu rugo bakoresheje Telefone z’ababarera.
Ubu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2023, ubwo Umuryango uharanira iterambere rya interineti mu Rwanda (Internet Society Rwanda Chapter) waganiraga n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gihugu mu nama ngaruka mwaka yiswe ‘Rwanda Safer Internet Forum, (RWSIF 2023) ku nsanganyamatsiko igira iti "Kurinda Ubuzima bwite bw’abana mu gihe cy’imbuga nkoranyambaga".
Iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’inzego zitandukanye z’abafatanyabikorwa b’umuryango Internet Society Ishami ry’uRwanda, baganira ku bimaze kugerwaho, amahirwe ahari, ingaruka n’ibisubizo bijyanye n’umutekano w’abana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibishobora gukorwa n’umuryango mugari w’abanyarwanda kugira ngo abantu bagire interineti itekanye kandi yizewe kuri bose.
Muri uyu mwaka, iyi nama yahuje inzego zifata ibyemezo, abashakashatsi, inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, urubyiruko, ababyeyi, abarimu, sosiyete sivile, abahagarariye ibigo by’ikoranabuhanga, impuguke zitandukanye n’abandi.
Mfitumukiza Emmanuel, Umuyobozi wa ISOC-Rwanda yavuze ko iyi nama ari igihe cyiza cyo kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abarezi inshingano zabo zo kurengera abana, aho bagirwa inama yo kureka abana bakishimira uburenganzira bwabo mu gukoresha ikoranabuhanga, ariko bakanarindwa ingaruka ryabagiraho, hategurwa uburyo bagomba gufashwa kurikoresha.
Yagize ati: “uRwanda ruri mu bihugu bikoresha ikoranabuhanga kandi abana bari mu bakoresha interineti, ababyeyi, abarimu n’abarezi basangira amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, binyuze muri iyi nama, dukeneye kubwira ababyeyi kubungabunga umutekano w’abana kuri interineti, dukeneye kubungabunga uburyo umwana ashobora gukoresha interineti mu buryo butekanye.
Umukoro ku itangazamakuru
Mfitumukiza yasabye itangazamakuru gukomeza gutara no gutangaza amakuru yigisha abanyarwanda uko umwana akwiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butamuhungabanya.
Ati: “Uruhare rwa buri wese rurakenewe, itangazamakuru na ryo riri mu nzego zifata iyambere mu kwigisha."
Mfitumukiza asaba inzego zitandukanye za Leta zifite mu shingano kureberera umwana kureba ko abantu bafite amakuru ahagije kuri interineti, aho Guverinoma igomba gushyiraho amategeko no gushyiraho inzira y’ukuntu ayo mategeko agomba kubahirizwa.
Ruzigana Maxmilien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango utari uwa Leta ‘Coalition Umwana Ku Isonga’/(CUI), avuga ko ababyeyi n’abarezi ndetse n’abandi bafite inshingano zo kureberera umwana bafite inshingano nyamukuru zo kurinda umwana ihohoterwa badafite ubushobozi buhagije bwo gukoresha interineti, kikaba ngo ari ikibazo gihangayikishije.
Avuga ko umuti w’iki kibazo wavugutirwa mu bukangurambaga bwigisha abanyarwanda bukozwe mu buryo bwihuse kandi bufite imbaraga.
Ruzigana yasabye ko iki kibazo na none cyakemuka binyuze mu bushakashatsi bugaragaza uko ikibazo giteye, bushobora kuba bwakorwa n’abikorera, sosiyete sivile na Leta, bityo inzego zose bireba zifate imyanzuro igendeye ku makuru nyayo ahari.
Nkusi Robert Ford, Impuguke mu by’ikoranabuhanga mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati, yavuze ko hari ubwoko butandukanye buzwi bw’ibishuko abana bashobora guhura na byo kuri interineti, ingaruka ndende zabyo zikaba zanabaviramo kwiyahura.
Ati: "Ni ngombwa ko abana bakoresha interineti kugira ngo biteze imbere kugira ngo bige, bakine, bahange udushya, bakeneye interineti nk’igikoresho cy’uyu munsi ndetse n’ejo hazaza, ariko kandi ni inshingano za twese kureba niba koko bafite umutekano ku iri koranabuhanga."
Kuri Tuyishimire Flodouard, impuguke mu iterambere ry’ingimbi n’abangavu akaba n’umuyobozi ushinzwe politiki yo kurengera abana mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’abana (NCDA), iyi nama ngo hari icyo ivuze kinini ku Rwanda kuko umubare munini w’abakoresha interineti barimo n’abana wiyongereye.
Ati: “Twebwe nka NCDA, dushyiraho ingamba zo gukangurira abantu kurinda umutekano w’abana kuri interineti, abana bamwe bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bakanashukwa n’amakuru y’ibinyoma biganisha ku ihohoterwa, tugerageza gukemura ibibazo nk’ibi iyo bibaye, ariko dushimangira gukumira, dukeneye kwigisha abantu amategeko ariho, aho bageza ikibazo cy’ihohoterwa ryakorewe abana muri ubu buryo n’aho basaba ubufasha”.
Yanditswe na Nzeyimana Viateur




















