Abagore 3000 bayobora amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abafashamyumvire mu buhinzi bahawe telefoni ngendanwa zigezweho (smartphones) mu rwego rwo kubafasha gutanga amakuru y’ubihinzi ku gihe bigatuma biteza imbere, binyuze muri gahunda ya ConnectRwanda.
Aba bagore batoranyijwe mu turere dutandukanye two mu gihugu hashingiwe ku ruhare bagira mu gukangurira abahinzi kwifashisha uburyo bugezweho bwo guteza imbere ubuhinzi.
Izi telefone zizaborohereza kubona amakuru yerekeye ubuhinzi no kuyageza ku bahinzi bagenzi babo, no kuri ba Agoronome b’ubuhinzi bakorana, zizabafasha kandi no muri gahunda zo gushaka amakuru ku isoko ry’umusaruro wabo.
Ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa muri serivisi zinyuranye, mu buhinzi n’ubworozi hakaba hari hakiri imbogamizi z’uko abatari bake batabasha kurigeraho ku buryo bworoshye, izi telefoni akaba ari igisubizo mu rwego rwo guhanga n’icyo kibazo.
Nyirakamondo Jacqueline wo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, ni umwe mu bahawe telefoni, yahamirije Radio y’Igihugu ko izamufasha kubona no gutanga amakuru y’ubuhinzi ku gihe.
Bagwaneza Claudine wo mu Karere ka Nyagatare na we avuga ko izamufasha mu kumenya amakuru y’ubuhinzi no kubuteza imbere yongera umusaruro no gutangira ku gihe raporo ya koperative ayoboye mu Murenge wa Gatunda.
Uwo mu Karere ka Burera nawe yagize ati: “Twishimye cyane, tuzajya twifashisha ikoranabuhanga dutumize ifumbire n’imbuto ku gihe, umusaruro uziyongera, tuzajya tureba n’uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze ku isoko, tumenye iteganyagihe”.
ku rwego rw’igihugu, umuhango wo gutanga izi telephone wabereye mu karere ka Burera, aho wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021.
Minisitiri Gatabazi yasabye abahawe izi telefone kuzifata neza, no kuzikoresha bongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, baatanga amakuru ku mutekano w’aho batuye, basoma amakuru abafasha guhindura imibereho yabo, basaba n’izindi serivise bakenera, banatanga ibitekerezo ku buyobozi.
Izi telefone zizanahabwa kandi bagenzi babo b’abagabo gusa igikorwa kikaba cyahereye ku bagore mu rwego rwo gusoza neza ukwezi kwa Werurwe kwahariwe umugore.

















