Mutungirehe Samuel
Mu gihe u Rwanda rwatangiraga gutanga urukimgo rwa COVID-19 Ikigo cy’Ubuzima RBC cyari cyakumiriye ababyeyi bonsai n’abatwite kwirinda kwihutira gufata urwo rukingo cyane ko nta bushakashatsi bwari bwagaragaze niba nta kibazo cyangwa ingaruka rqagira ku utwite Cyangwa ku mwana.
Kuri uyu wa Gatatu Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. NSANZIMANA Sabin yatangaje ko noneho abari muri icyo kiciro nabo bemerewe guhabwa urukimgo rwa COVID-19 unwoko ubwo ari bwo bwose mu ziri gutangwa ku butaka bw’u Rwanda.
Yavuze ko ababyeyi bonsa n’abatwite bashobora gufata urukingo rwa COVID19. Icyorezo kizahaza cyane abagore batwite kandi ubushakashatsi bwatangiye kwerekana ko ubudahangarwa umubyeyi abona nyuma yo gukingirwa ashobora kubusangiza umwana we binyuze mu kumwonsa.
Yakomeje agira ati "Abagore batwite bimaze kugaragaza ko bibasirwa na COVID-19 kurusha abadatwite igihe bahuye nayo. Turashishikariza rero abagore batwite n’abaganga babakurikirana yuko bahabwa ayo mahirwe yo kubaha urwo rukungo, turinda ubuzima bw’uwo mubyeyi tunarinda ubuzima bw’uwo mwana; tunashingiye ko urwo rukungo ntabwo ari urukimgo rukoze muri virusi nzima ngo yatera uburwayi cyangwa ikindi kibazo ndetse nta nubwo ari urukingo rwinjira mu turemangingo umubyeyi aba asangiye n’umwana we."
Yongeweho ko ku bonsai ubushakashatsi butangiye kugaragaza ko uwonsa umwana adakwiye kwiyima amahirwe y’urukingo rwa COVID-19.
Ati "Kuko ubushakashatsi bumaze gukorwa n’abakingiwe bose mu gihe tumaze cyose dutanga uru rukingo biragarahara ko nta ngaruka uru rukingo rufite haba ku mubyeyi wonsa ndetse no ku mwana ku buryo ahubwo ababyeyi bonsai urukingo rushobora kuba rwagira icyo rurinda umubyeyi ndetse rukagira n’icyo rurinda umwana; urukingo rero ku mubyeyi wonsa no kutwitse rushobora gutangwa kugira ngo hirindww ibyago byaterwa n’iyi virusi ya COVID-19."
Iyi irasa n’inkuru yakiranywe yombi n’ababyeyi bamwe bari bafite impungenge ko yabageraho igasanga batarikingije ikintu cyatumye bamwe, nk’uko babitangarije RBC kuri Twita ko bari narakuye abana ku ibere kugira ngo bahabwe urukingo.


















