Abacuruzi bakorera mu tuzu tuzwi nka kiosk mu karere ka Kabale ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, Uganda bahawe igihe gito nyuma yuko inzego z’ubuyobozi zibabwiye ko zigiye kufunga ubucuruzi bwabo ndetse zisenye n’ibikorwa byabo kubera ko bakorera ku mihanda.
Bwana Josephat Mukamaniwe w’imyaka 44 utuye muri Mayengo-kinyogo ward Katuna town council mu karere Kabale numwe mu bahuye n’iryo fungirwa ry’ibikorwa.
Yavuze ati: "Maze imyaka 18 nkorera muri aka kazu hano ku mupaka, nkora amatelephone, radio. Muri 2018 natangiye gucuruza amafaranga mu buryo buzwi nka mobile money. Ndasaba leta ko yaduha ingurane z’ibyacu bizasenywa cyangwa ikadushakira ahandi twakorera mbere yuko badusenyera."
Ikigo gushinzwe ikorwa ry’imihanda Uganda National Roads Authority (UNRA) kubufatanye na n’ubuyobozi bw’umujyi wa Gatuna batangaje ko bagiye gusenya inzu nto zose yubatse munkengero y’imihanda kubera ko bibangamira umutekano w’imodoka zitwara lisansi na mazutu aho ziparika mbere yuko zemererwa kwinjira mu Rwanda.
Umuyobozi w’umujyi wa Gatuna bwana Christmas Byarugaba yavuze ko abacuruzi bamaze igihe bakoresha imbabura mu guteka muri utwo tuzu twabo ndetse ibi bikaba biteje impungenge ko habaho inkongi y’umuriro idasanzwe.
UNRA yatangije gahunda yuko abacuruzi bose bakorera ku mupaka wa gatuna bahindura uburyo bakorera muri izo nzu zabo nko gukoresha umuriro.
Umuyobozi wa UNRA yavuze iti “Ibikorwa byanyu bibangamira amategeko agenga Uganda National roads Authority, ibi bikorwa byanyu byavuzwe haruguru binyuranyije n’amategeko rusange y’igihugu cya Uganda yo muri 2017. Kubera iyo mpamvu, ni ugukurikiza ingingo ya 6 (4) na 7 (5) y’amabwiriza rusange ya UNRA 2017 ndetse musabwe kuba mwamaze kwimura ibikorwa byanyu byavuzwe haruguru mu minsi 30 guhera umunsi iritangazo rishyizwe hanze.”
Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa bya UNRA Mr. Brain Makumbi yavuze ko kuwa 16 mu kwa 6 itangazo ryohererejwe umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi muri Gatuna (katuna business community, bwana Franka Korinako).
Bwana Korinako yavuze ko hari gahunda yo gutunganya uyu mujyi uhana imbibe n’u Rwanda mu buryo bwo kubungabunga umutekano w’ibicuruzwa.
Bwana Korinako yavuze ati: “Ubucuruzi bwambukiranya imipaka i Gatuna bwasenyutse muri Werurwe 2019 ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka wa Gatuna mbere yo kubuza abenegihugu babo kwambuka. Muri Werurwe, umupaka wongeye gufungurwa kubera ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi abacuruzi bose bahawe impushya n’abayobozi b’inama njyanama y’umujyi, harimo n’izo kiosque zikora. Gukangisha gusenya kiosque ako kanya nyuma yo gufungura umupaka ndetse na nyuma yuko abacuruzi bishyuye impushya ntibikwiye.”
Yongeyeho ko mu myaka irenga 30 amaze akorera ku mupaka wa Gatuna, atigeze yibonera inkongi y’umuriro ituruka ku bakora kiosk kandi yibaza impamvu kubirukana byaba biteguwe mu gihe gito.
Yakomeje agira ati: "Twiyambaje minisitiri wa Leta ushinzwe inganda n’amakoperative, Bwana David Bahati, kandi akaba ari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’akarere ka Ndorwa i Kabale aho Njyanama y’Umujyi wa Gatuna iherereye kugira ngo igihe cyo kwirukanwa gishobore kongerwa ndetse no kwakira ibitekerezo bye .”
Bwana Byarugaba yavuze ko badafite ubundi butaka bakoreramo nka kiosk zabo.
Bwana Byarugaba yagize ati: "Bakoresheje kiosque mu buryo butemewe mu bubiko bw’imihanda, ntidushobora no gutekereza kubishyura, icyo bagomba gukora ni ugukuraho izo kiosk kuko ariho bacumbikira abagizi ba nabi."
Umuyobozi wa sitasiyo ya UNRA mu karere ka Kabale, Bwana Felix Beinamaryo, yavuze ko hakiri gahunda yo kubirukana.
Ati: "Nzi neza ko muri iki cyumweru tuzatangira kubyubahiriza kuko igihe cy’imbabazi cyarangiye ukwezi gushize."




















