By Imfurayabo Pierre Romeo
Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa gatatu tari 20, mu gihe amajwi ari ku barwa uhagarariye ibiro bishinzwe amatora mu burndi arasaba abaturage gutegereza bbatuje ibizava mu matora ndetse agasaba nababara amajwi kubikorana ubushishozi ngo bitazateza impagarara.
Inkuru dukesha ikinyamakuru BBC Gahuza ivuga ko Pierre-Claver Kazihise uyoboye ikigo gishnzwe kubarura amajwi mu Burundi yabwiye itangazamakuru ko ikiri gukorwa ubu ari ukwegeranya amajwi yavuye kuri buri biro by’itora akagezwa ku biro bya za komine.
Gusa bamwe mu baturage biki gihugu bakaba babona iminsi itanu yatanzwe yo kubarura amajwi ari myinshi.
Muri ico kiganiro, Bwana Kazihise, asigurira abanyagihugu ko botahura ko igikorwa co guharura ivyavuye mu matora ari igikorwa kitoroshe kibwirizwa gufata umwanya.
Amatora yabaye kuwa gatatu akaba yarabereye mu byumba by’amatora bigera ku 14,665 mu gihugu hose.
Kubigenya n’igihe kingana n’iminsi itanu yo kubara ayamajwi, uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma y’amatora bahise batangira gukusanya ibyavuye kuri biro by’itora amatora akirangira bahita batangira kubigeza ku ma komine mu kigo gishinzwe iby’amatora, bamara kubona ibyavuye muri buri cyumba cy’itora bakabiteranya kugira ngo haboneke ibyavuye muri buri komine nabyo bizashyikirizwa urwego rw’intara nyuma narwo rukazabishyikiriza urwego rw’igihugu.
Akomeza agira ati “Murumva ko rero ako ari akzi kenshi gasabwa gukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo hatazabamo ukwibeshya”. Akaba anasaba abari gukora iki gikorwa cyo gukusanya ibyavuye mu matora ngo bagikore neza kugira ngo hazavemo ibigaragaza neza uko abantu batoye hato bitazavaho biteza imidugararo.
Biteganyijwe ko icyiciro cyambere cy’ibyavuye mu matora bizatangazwa tariki 26 zuku kwezi hagati yo kuwa mbere no kuwa kabiri w’icyumweru gitaha