Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Minisitiri muri Congo yasabiye FDLR ibiganiro n’u Rwanda

Friday 13 January 2023
    Yasomwe na

Nyuma yo kumva ijambo Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya Congo n’u Rwanda, Minisitiri w’Amashuri makuru na za Kaminuza muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yavuze ko abagize umutwe wa FDLR ari impunzi nk’abandi bityo bakwiye ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo zitahe.

Uyu minisitiri yumvise Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutazakomeza kwakira impunzi ziva mu bice bitandukanye bya Congo zigahindukira zikarubera ikibazo mu mibanire na Congo, maze avuga ko u Rwanda rudakwiriye kuvuga ku mpunzi za Congo, rutaravugana na FDLR.

Ati "Nta bubasha na bumwe afite bwo kuvuga kuri icyo kibazo cy’impunzi kuko na we yanze kuganira n’abavandimwe be ba FDLR bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kera. Iyo aba yaremeye gutangiza ibiganiro nabo, nta bibazo twari kuba tucyumva mu Burasirazuba bwa RDC."

Kuvuganira FDLR no kuyigira umutwe udafite ikibazo uteje, ni umurongo wafashwe na Guverinoma ya Congo, mu gihe umuryango mpuzamahanga washyize FDLR ku rutonde rw’imitwe w’iterabwoba.

Raporo y’impuguke za Loni iherutse yagaragaje ibimenyetso by’uburyo ingabo za Congo zifatanya ku rugamba na FDLR, ndetse basaba ko bihagarara.

Ni intabaza zongeye gutangwa n’indi miryango irimo n’uw’Ubumwe bw’u Burayi, kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi muri Nzeri 2022 ubwo yaganiraga na France 24 nyuma y’Inteko rusange ya Loni i New York, yavuze ko FDLR ari umutwe utagize icyo utwaye.

Ati "Uyu munsi FDLR ni umutwe udateje ikibazo na kimwe ku mutekano. Ntabwo ari abantu bafite intumbero za politiki zo gushaka kwigarurira ubutegetsi i Kigali. Muri make rero, ibyo u Rwanda ruvuga ni ikinyoma."

Impuguke za Loni zagaragaje ko igisirikare cya Congo giha intwaro FDLR kandi bakajyana ku rugamba, ibintu bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru