Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abakozi ba Leta bari gukorera mu ngo bongerewe inshingano ku barwaye COVID-19

Wednesday 14 July 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igeze ku musozo yasize mu ngingo ya Gatatu ivuze ko ibiro by’inzego za Leta n’iby’abikorera bifunze, abakozi bose basabwa gukorera mu rugo keretse abatanga serivisi z’ngenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Iyi myanzuro yari iteganyijwe kumara ibyumweru bibiri birangira kuri uyu wa Gatatu hagatangazwa indi abaturarwanda bagenderaho mu gukomeza kwirinda gukwirakwiza virusi ya Corona imaze kwihionduranya, DELTA.

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo iyi myanzuro igere ku musozo, abakozi ba Leta barimo gukorera mu rugo bongereweho inshingano zo kujya bakurikirana ubuzima bw’abarwariye COVID-19 mu ngo, bakanatanga raporo umunsi ku wundi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasobanuye ko bagiye kunganira inzego z’ibanze n’Abajyanama b’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ko hari abarwaye icyorezo bagikwirakwiza mu bandi bava mu ngo.

Ku ruhande rw’Akarere ka Kicukiro, Umuyobozi Nshingwabikorwa wako, Umutesi Solange, yasobanuye ko nk’akarere kabo kugeza ubu karwariyemo bagera ku 1682, abo akozi bagiye kubafasha cyane.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatau, agira ati "Barajya bafatanya n’Abajyanama b’Ubuzima gusura abarwariye covid-19 mu cyumba; barabasura bakamenya uko bameze, urembye bagahita babimenyesha inzego zibishinzwe, ufite ikindi kibazo cy’ubuzima bakabimenyesha kandi abakozi b’ibigo bya Leta na za minisiteri mu midugudu barimo ni benshi.

Ni izindi mbaraga twungutse, kandi ni n’uburyo bwongewemo kugira ngo ibibazo byose byashoboraga kuvuka kuri uyu muntu urwariye mu cyumba kubera wenda ko Umujyanama w’Ubuzima atabashije kumugeraho ku gihe kuko atari benshi (ni babiri ku mudugudu) kandi hari imidugudu usanga irimo abarwaye nka 10 barwariye mu rugo."

Umutesi yakomeje avuga ko bamaze kubona ko abo bakozi aho bari mu karere mu midigudu bakora, raporo zibageraho kandi hari n’aho bafatanya mu kazi ka buri munsi bashyizweho n’akarere.

Buri mu kozi abwirwa umubare w’ingo agomba gusura, akagira itsinda ajyana naryo, akanibuka guanga raporo y’izo ngo basuye kandi ntibimubuze no gukomeza gukora akazi ka Leta gasanzwe mu gihe bibaye ngombwa.

Iyo raporo ishyikirizwa umukuru w’Umudugudu nawe akayigeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari nawe akayigeza ku nzego zimukuriye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru