Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Moto n’ingendo zihuza Intara bizakomorerwa tariki ya 01 Kamena 2020, insengero n’utubari birakomeza gufunga

Monday 18 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafashe imyanzuro irimo uwo kuzakomorera abamotari n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ku itariki ya mbere Kamena 2020.

Hagati aho ariko izo ngendo ziracyahagaritswe mu rwego rwo gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, n’ubwo amasaha yo kugera mu rugo yashyizwe saa tatu z’ijoro aho kuba saa mbili nk’uko byari bisanzwe.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rigira riti "Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi, bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera tariki ya 01 Kamena 2020".

Ingendo ziri mu byo abantu bavuga ko byabagoye cyane nyuma ya gahunda ya ’Guma mu rugo’ yamaze iminsi ibarirwa muri 40, ikaba yaratumye imirimo na gahunda z’abantu hafi ya zose muri icyo gihe zihagarara.

Inama y’Abaminisitiri yakomeje isaba abantu kwambara udupfukamunwa igihe cyose bagiye aho bahurira n’abandi, ndetse ko n’izindi ngamba zisanzweho zigomba gukomeza kubahirizwa.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko abantu bifuza gushinga urugo bemerewe gushyingirwa mu biro by’umurenge(gusezerana imbere y’amategeko) byonyine, ariko gusezerana mu nsengero no kwiyakira ntibyemewe.

Abitabiriye iryo shyingirwa imbere y’ubuyobozi na bo ntibagomba kurenga 15 mu rwego rwo gukomeza guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yatanze imbabazi ku mfungwa imwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa 50 bari barakatiwe n’inkiko kubera gukuramo inda.

Inama y’Abaminisitiri yanemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 3596 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru