Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Basigaye baraza inka hafi y’uburiri kubera abajura

Saturday 22 March 2025
    Yasomwe na


Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musanze w’aka karere bavuga ko bahisemo kujya baraza inka n’andi matungo mu nzu kubera ubujura bukabije.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa MAMAURWAGASABO TV ubwo yageraga muri uyu murenge, by’umwihariko ahitwa Garuka.

Umwe muri aba baturage witwa Jean Pierre H. yagize ati: "Ikibazo cy’ubujura hano kiraduhangayikishije, twahisemo kujya turaza inka mu nzu; ntakundi twabigenza amatungo bayamaze hano muri Garuka.”

Bwanawili Fidele yagize ati: ”Nta mutekano dufite, amatungo yacu bayamaze, ubu bagiye kuduca ku bworozi kandi noneho ikibazo abaziba barafatwa bakongera kubarekura; ubu se ndikuraza inka mu nzu ari ubundi busirimu, ko ari ukubura uko ugira. Irondo rirakorwa ariko abo bajura baza bafite ibyuma, ntabwo twahangana nabo, bakwica.”

Undi muturage wo mu kagari ka Gapfuro mu murenge wa Musanze yagize ati: "İnka yanjye baherutse kuyiba ejobundi nsigarana agatavu kayo, turasaba izindi ngufu, abajuru baratujogoroje mudutabarize, twabibwiye Gitifu ariko ntacyo byatanze.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Twagirimana Edouard yavuze ko iki kibazo bakizi ko gihari ndetse yasabye abaturage gukaza amarondo bakicungira umutekano.

Ku ruhande rw’inzego zishinzwe umutekano, Twavugishije umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza avuga icyo barigukora kuri iki kibazo kibangamiye abaturage.

Yagize ati: ”Ikibazo twavuganye kuva mu kwezi kwa 01/2025, kugeza ubu Mumurenge wa Musanze hibwe inka 6, muri zo hafashwe 4 zisubizwa banyirazo. Ebyiri ziracyashakishwe, hafashwe 5, abakekwaho ubujura bw’amatungo barigukorwaho iperereza."

Umuvugizi wa polisi yakomeje gusaba abaturage gukaza amarondo ndetse yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe.

Yakomeje agira ati: ”Ubutumwa duha abaturage,
Police y’u Rwanda iraburira abishora mubikorwa by’ubujura bw’amatungo kubireka burundu kuko bitazabahira.

Police yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubujura bw’amatungo, abaturage baragirwa inama yo gutangira amakuru kugihe kubakekwaho ubujura bw’Amatungo, bakigishwa icyaha kigakumirwa kitaraba.

Abaturage barasabwa kurara amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano kwicungira umutekano."

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo si ubwambere kivuzwe muri uyu murenge wa Musanze, cyokoze ngo kuri iyi nshuro ubujura bwafashe indi ntera.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru