Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba batishoboye barashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabubakiye inzu nyuma y’igihe batagira aho gukinga umusaya.
Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023 ubwo bashyikirizwaga inzu bubakiwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), ku rwego rw’igihugu umuhango ukaba wabereye mu karere ka Nyabihu.
Abahawe izi nzu ni imiryango 12 yatujwe mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Jenda mu mudugudu wa Bihinga, bavuga ko bari bagowe no guhora gusiragira mu bukode, basembera hirya no hino ndetse ngo nta n’imbaraga bafite zo gukora bitewe n’ubumuga bakuye ku rugamba.
Ntirameba Jean Pierre, ni umwe mu bagenerwabikorwa washyikirijwe inzu, yagize ati: "Kwishyura ikode byari bingoye cyane, mbese ubu ndanezerewe cyane; ndashimira Perezida Kagame umpaye inzu nkaba ntazongera gusembere , ndashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idaheza abaturage bayo, njye ubu byambereye nk’inzozi kuba ndi mu nzu yanjye!"
Undi mu bashyikirihwe inzu yagize ati: "Duhagaze hano imbere yanyu dushima imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, uburyo yahaye agaciro abahoze ku rugamba natwe ntituzamutenguha; baduhaye inzu nziza, muze kumutubwirira ko tumushyigikiye 100%, turabizeza kuzabana neza nabo dusanze muri uyu mudugudu wa Bihinga."
Umuyobozi mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yasabye abagenerwabikorwa kuzafata neza izo nzu bahawe.
Yagize ati: "Uyu munsi twatashye inzu 12 zubatswe mu murenge wa Jenda mu mudugudu wa Bihinga kandi dutujemo abagenerwabikorwa 12, hari n’izindi zaatashwe hirya no hino mu gihugu ubwo yose hamwe ni 20, turabasaba kuzafata neza aya macumbi ndeste ndashimira n’abayobozi b’uterere badufasha kugira ngo aba baturage bashyire mu bikorwa gahunda za leta."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko badafasha abafite ubumuga gusa ahubwo bareba n’abandi batishoboye bafite ibibazo bitandukanye.
Meya w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette nawe yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye cyakozwe na Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari bafatanyije n’akarere aho yasabye iyi miryango kuzabana neza mu mahoro bakarangwa n’ubumwe ndetse bakagirira izi nzu isuku ihagije.
Abasaga 1000 nibo bamaze gutuzwa na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe kuva yabaho.
Kugeza ubu muri uyu mudugudu wa Bihinga utuyemo imiryango 131 iri mu byiciro bitandukanye, harimo abaje baturutse ahantu mu manegeka, harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo n’abaje barahoze mu ngabo bamugariye ku rugamba.
Buri nzu yatashywe ifite agaciro ka miliyoni 15, buri muryango wagiye uhabwa bimwe mu bikoresho byo mu nzu birimo n’ibiribwa bigizwe n’umuceri, akawunga, amavuta n’ibishyimbo.






















