Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abanyarwanda bakomeje gukubitwa inshuro muri TourduRwanda 2023

Wednesday 22 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Isiganwa rya tourduRwanda rigeze aharyoshye nubwo Abanyarwanda bakomeje kutitwara neza.

Bageze ku gace ka kane aho Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies ariwe wegukanye aka gace kavuye i Musanze berekeza i Karongi, ku ntera y’ibirometero 138.3 ndetse yahise yambara umwenda w’umuhondo uranga uyoboye isiganwa kugeza ubwo.

Ni irushanwa ryatangiye tariki ya 14 Gashyantare 2023, aho agace ka mbere katangiriye mu Mujyi wa Kigali-Rwamagana katwawe na Ethan Vernon wo mu Bwongereza, ndetse niwe watwaye n’agace ka kabiri kasorejwe mu Karere ka Gisagara, gusa Abanyarwanda ntibarabasha kwegukana agace na kamwe.

Uyu Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu gihugu cy’u Bubiligi yakoresheje amasaha 3, iminota 21’ n’amasegonda 30’ aho yasiganwe ku ntera y’ibilometero 132,9- nubwo akagce ka Huye Musanze katigeze kamuhira.

Mu gace ka Gatatu kegukanwe Henok Mulueberhane ukomoka muri Eritrea akinira ikipe ya Green Project Bardiani, niko gace kari karere ugereranyije n’utundi kuko gafite km 199.5. uyu mugabo akaba yarakoresheje asaha 5h13min37 sec.

Abakinnyi 81 ni bo basoje iri siganwa ryo kuri uyu wa Gatatu nyuma yuko havuyemo Aiman Cahyadi wa Terengganu Polygon yo muri Malaysie.

Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Gashyantare 2023 Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Kane, aho abasiganwa bazahagurukira mu karere ka Rusizi berekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 195,5.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru