Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri, basabwe kwitandukanya n’amacakubiri yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babisabwe ubwo bibukaga ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bazira uko baremwe.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 cyateguwe na Ines Ruhengeri bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarereka Musanze, kiba buri mwaka hagamijwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe mu 1994.
Ubuyobozi bw’iri shuri n’abandi bayobozi batandukanye batanze ibiganiro, basabye urubyiruko kwirinda icyo ari cyo cyose cyakongera guhembera amacakubiri yabaganisha kuri Jenoside, ndetse basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ishyirwa no mu bikorwa hanyuma basabwa guhangana n’abayikana bakabayipfobya cyane binyuze ku mbugankoranyambaga nkoranyambaga.
Umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco yavuze ko bifuza ko urubyiruko rukwiye guhora ruzirikana amahano yagwirirye u Rwanda mu 1994, bakarwanya n’amacakibiri.
Yagize ati: "Turifuza ko urubyiruko rwahora ruzirikana ibibi byagwiriye u Rwanda mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorerwaga abatutsi, ibi bakwiye guhora babyibuka, bakabyandika nk’amateka bagamije gukumira amacakubiri, ikindi bakwiye gukomeza gukoresha ikoranabuhanga bahangana n’abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo."
Padiri Dr. Baribeshya yakomeje agira ati:" Dufite ubuyobozi bwiza, urubyiruko rukwiye kugira amatwi yumva kandi rukibuka, kuko kwibuka ari ingenzi kugira ngo ibyabaye bitazasubira; turakomeza gushishikariza abana bacu ko icyo dushyize imbere ari ubumwe no gushyigikirana, gufatana mu nda nk’abanyarwanda ndetse tukagira icyerekezo kimwe kandi cyiza."
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango AERG INDAME yo muri Ines Ruhengeri bashumbushije umukecuru wasizwe ari incike, aho yahawe inka izamufasha kubona amata kugira ngo akomeze agire ubuzima bwiza.
Munezero Jean de Dieu ni umwe mu rubyiruko rubarizwa muri AERG INDAME, yavuze ko bari bararemeye uyu mukecuru inka muri 2019 ziza gupfa bakaba ariyo mpamvu bahisemo kongera kumushimbusha kugira ngo yongere asubire ibuzima.
Urubyiruko rwashishimiye kandi Inkotanyi zafashe iyambere mu guhagarika Jenoside ndetse bavuga ko batazigera bacogora mu gukomeza guhangana n’abahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















