Friday . 10 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more
  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more

Abapilote babiri ba Air France birukanywe nyuma yo gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga

Tuesday 30 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Nimugire Fidelia

Abapilote babiri ba kompanyi y’Ubufaransa itwara abantu mu ndege, Air France, bahagaritswe ku kazi nyuma yo kukarwanira ndege.

Umupilote mukuru (kapiteni w’indege) n’umwungirije wa mbere bateranye ingumi ubwo bari batwaye indege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yavaga i Genève mu Busuwisi yerekeza i Paris mu bufaransa mu kwezi kwa gatandatu, nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru La Tribune cyo mu Busuwisi.

Umwe mu bakozi b’indege yagumye mu cyumba baba batwariyemo indege kugeza urwo rugendo rurangiye mu mutekano.

Air France yabwiye La Tribune ko ibyo byabaye hagati y’abapilote bayo bitagize ingaruka kuri urwo rugendo.

Ibi bibaye nyuma ya raporo yatangajwe ku wa kabiri ushize n’urwego rw’Ubufaransa rukora iperereza ku ngendo zo mu ndege, yavuze ko Air France ifite umuco ubuzemo igitsure ku bijyanye n’ingamba z’umutekano.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru