Friday . 24 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more

Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru

Friday 24 July 2026
    Yasomwe na

Gukora inkuru zirimo iz’ubuvugizi izijyanye n’ibyaha akenshi wasangaga abanyamakuru bafata uruhande cyangwa bagashaka kugaragara mu nkuru, kimwe mu byo biyemeje guhindura nyuma y’amahugurwa bahawe.

Ni amahugurwa bahawe na Fojo Media Institute ku bufatanye na AFRI-MEDIA LTD, ku gukora nkuru z’ibyaha no kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, akaba yarabaye kuva tariki 22 Nyakanga kugera tariki 24 Nyakanga 2026.

Muri aya mahugurwa Me Ibambe Jean Paul, impuguke mu mategeko, yavuze ko umunyamakuru agomba kumenya neza aho inshingano ze zigarukira, mu bigendanye no gukora inkuru.

Yasobanuye ko umunyamakuru atagomba kwitwara nk’umugenzacyaha, umushinjacyaha cyangwa umucamanza, kuko inshingano ye ari ugukusanya no gutangaza amakuru yizewe, ashingiye ku bimenyetso n’amakuru atangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Me Ibambe yagaragaje ko hari igihe umunyamakuru ashobora kwihutira gutangaza icyateye urupfu rw’umuntu cyangwa akemeza ko runaka ari we wakoze icyaha, kandi iperereza ritararangira.

Yatanze urugero rw’impanuka zo mu muhanda, avuga ko kuba umuntu yagonganye n’imodoka bidahita byerekana icyateye urupfu rwe, kuko impamvu nyayo ishobora kumenyekana nyuma y’isuzuma rya muganga.

Yagize ati “Kuba umuntu yagonganye n’imodoka ntabwo bihita bisobanura icyamwishe. Hari igihe impamvu y’urupfu imenyekana nyuma y’isuzuma rya muganga.”

Aha ni naho yavuze ko mu gihe umuntu yapfuye impamvu hakorwa isuzuma ry’icyamwishe, ari uko muganga ari we ufite ububasha bwo gutangaza icyishe umuntu.

Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bugutse ubumenyi bugiye gutuma bakora kinyamwuga.

Umwe yagize ati’’Ngiye gutangira gukora inkuru zijyanye n’ubutabera nirinda amarangamutima, mparanira ko abazayisoma izagire icyo ibungura.’’

Undi nawe ati’’Mu byo nkora nzajya nirinda kwerekana isura y’uregwa, kuko ashobora kuba umwere, ndetse n’igihe nkora ubuvugizi uwo ndi gukorera inkuru sinzajya mwerekana kubera umutekano we.’’

Yanditswe na Nzabonimana Valens

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.