Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Abarenga ibihumbi 32 bagiye kwita amazina abana b’ingagi 22

Wednesday 25 September 2024
    Yasomwe na

Urwego rw’igihugu rw’Iterambere RDB rwatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira hateganyijwe umuhango wo Kwita Izina abana 22 b’ingagi.

Ni umuhango uteganyijwe kubera ahasanzwe, mu Kinigi mu karere ka Musanze, ahazahurira abagera ku bihumbi 32.

Aba bana 22 baje kwiyongera ku bandi 395 bamaze guhabwa amazina binyuze mu muhango wo Kwita Izina usanzwe uyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abaturage ndetse ugahuriramo n’ibyamamare bimwe na bimwe, byaba iby’imbere mu gihugu n’abari mpuzamahanga bafite ibyi bazwiho.

Muri ibi birori ngarukamwaka uzitabirwa n’abantu barenga 30,000 baturutse hirya no hino harimo n’abashyitsi, bari mu nzego zizishinzwe kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakina filime n’abandi.

RDB ivuga ko mu bashyitsi bazaza muri gahunda yo Kwita Izina harimo 20 bakora ubukerarugendo bw’ubucuruzi, aho bazaba baje gusura igihugu kugira ngo bamenye ibyiza biri mu Rwanda, bazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.

Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000.

Nk’ibisanzwe umuhango wo Kwita Izina ujya uzamo umuturage w’Umunyarwanda wagize icyo amenyekaniraho muri uwo mwaka, kuri iyi n’ishuro ntibyagutangaza usanzwe hatumiwe Musengimana Beata, uzwi nka "Azabatsinda Kagame" kubera indirimbo ye yise gutyo yabaye kimenyabose kugeza nubwo bande ya Gisirikare ishinzwe iby’ibirori iyiririmba mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame.

Musengimana Beata, uzwi nka "Azabatsinda Kagame"

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru