MUTUNGIREHE SAMUEL
Abasheshakanguhe bagize Umuryango Nyarwanda w’Abari mu za Bukuru bafata Ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pension) ARR, batangaje ko mu bunararibonye bwabo bagiye gutanga umusanzu wabo ku gihugu mu gufatanya n’abandi banyarwanda gukemura ibibazo birimo iby’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bikabicira ejo hazaza habo heza kandi ari bo babyeyi b’igihugu.
Babitangaje mu kiganiro bagiranye na mamaurwagasabo.rw, bagaragaza uruhare rwabo mu gukora ibikorwa by’iterambere ry’igihugu nk’abantu bakoreye igihugu mu mirimo itandukanye bakaba bafite ubunararibonye n’ubushobozi mu ngeri zitandukanye z’imirimo.
Uyu muryango wabonye izuba mu Mujyi wa Kigali mu 2006, utangijwe n’abanyamuryango 136 bafite intego nyamukuru yo kuvana mu bwigunge abari mu kiruhuko k’izabukuru, bitewe n’impamvu zagiye zigaragara nyuma yo kujya mu kiruhuko k’izabukuru.
Perezidante w’Umuryango Nyarwanda w’Abari mu za Bukuru bafata Ubwiteganyirize bw’abakozi (Pension) ARR, Uwimana Dorothea, yavuze ko ibibazo by’abana b’abakobwa batwara inda bimaze kugera kure kandi bumva hari icyakorwa mu muryango nyarwanda.
Ati “Abari mu kirihuko k’izabukuru bari mu byiciro byinshi by’ubumenyi; harimo abarezi babaye abarimu b’abagore n’ab’abagabo, harimo abanyamategeko, abagoronome, abaganga, abahoze ari abayobozi, harimo ibyiciro byose ku buryo nk’umuryango dushobora kureba uburyo twakunganira ubuyobozi mu gufatanya mu gukemura ibyo bibazo.”
Yakomeje avuga ko bafite amashami mu rwego rw’uturere kugeza mu mirenge bityo bizoroha gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda biyemeje.
Visi-Perezida wa kabiri w’umuryango ARRA, Minani Faustin, yasobanuye ko nk’abantu bakuze bakoze mu mirimo inyuranye basanga ikibazo cy’abangavu baterwa inda kidakwiye gukomeza gufatwa nk’ikibazo kije gutyo nk’ikidafite imizi, ahubwo hagomba kubanza kumenyekana impamvu yacyo.
Yagize ati “Kugira ngo rero ugishakire umwanzuro neza ni ukureba impamvu zigitera noneho ugafatanya na bagenzi bawe mu gushaka igisubizo kuko kugifata gutyo ngo ikibazo cyabonetse ni byo ariko urebye nk’uburere bw’iki gihe bisigaye ari ikibazo gikomeye mu muryango.
Abantu uko basigaye barera abana, yego amashuri arahari ariko ibibazo byo kugira ngo abantu bibone mu muryango nyarwanda bisigaye bikomeye. Abantu twagiye mu byo bita ‘Moderinization’, umuntu arishakisha, arirukanka umunsi wose, nta mwanya ababyeyi baha umwana ngo baganire, ni muto cyane. Ugasanga abana basa naho birera, ni ibyo kwirwanaho, ibyo kubura ba nyirasenge, uko baganirira mu rungano no bagire uko bahugurwa; nacyo dusanga ari kimwe cyatuma abantu bashakira ibisubizo mu kongera kwegeranya umuryango, kureba uko abantu bakongera kuganira.”
Uyu musaza Minani yakomeje atanga urugero ko mu bihe byabo cyangwa se ibyo yita kera mu muryango cyaraziraga ko abantu baryamana mu mibonano mpuzabitsina uko babonye ariko ab’iki gihe kuri za murandasi, (internet), zo muri telephone no kuri televiziyo abana bareba ibitabagenewe bagakura imburagihe.
Ati “Noneho bakura imburagihe twebwe wenda abakuze bikadusiga ariko nanone ntabwo bibajyana aheza, ingaruka zabyo ni uko tubona amazi yarenze inkombe.
Tugomba rero gutangira mbere yuo abantu bagwa mu mutego, uko umwana iyo amaze kugwa mu biyobyabwenge, muri ibi byo kujya mu mashusho y’urukozasoni aho ajya kureba uko basambana ntacyo uba ukimureraho. Gukura ni byo ariko kujya mu bitamureba ni ukugerageza kumwereka ko nt akamaro bimufitiye, natwe ubwacu niba tugiye kubirwanya umwana akatubonamo ikitegererezo yakurikiza.”
Minani yemeza ko imyitwarire abana bagaragaza muri iki gihe byanze bikunze ari umusaruro w’ikitegererezo ku babyeyi babo.
Ati “Bariya bana ubona bambaye utujipo duhenuye, agenda agaramye agasengeri kavuyeho yashyize amabere hanze ni ukwigana umuryango avukamo; niba mu muryango we Mama cyangwa Papa atamucyashye ngo amwereke ko ari bibi azagenda yumva ko byemewe, niyumva ko byemewe rero azamuzanira umusaruro utandukanye n’uwo yagombye kwitega ku mwana.
Njyewe iyo mbona imibare itanagzwa yaba kur iki cyo kunywa ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu ari n’imyitwarire y’abana bafatwa basinze nsanga biriya ari ibigaragaza ibibazo bya sosiyete, abantu rero bagombye kureba ngo ni ibiki birimo bituma urubyiruko rwacu rufite iyi myitwarire tubona irenze ukwemera.”
Batamuriza Jeanne d’Arc, akaba ari umunyamabanga w’umuryango ARR, avuga ko bamaze gutangira gahunda yo kwegera urubyiruko mu mirenge imwe n’imwe y’ikitegererezo, kandi urubyiruko rwabikunze.
Ati “Tumaze iminsi dukorana inama n’urubyiruko kugitra ngo turebe icyo gikorwa uko twagitangira, n’ibyi bintu by’umuco tuzajya tuganira nabo bamenye umuco mwiza uko umera bamenye n’ibyo bikorwa by’iterambere bitumabashobora gukor abave mu bwigunge.”
Abasheshakanguhe bari muri pensiyo bemera ko umuco wo mu gihe cyabo utaba ari wo muco abana b’iki igihe bagenderamo ariko bagsanga umuco ugendana n’iterambere bikwiye kuganirwaho, ibibangamiye iterambere bikavanwaho abana bakagira umuco bakurikiza ubafasha kuzavamo ababyeyi b’igihugu bafite umuco nyarwanda.
Ku kijyanye n’ikoranabuhanga, aba bageze mu za bukuru bavuga ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko iyo rikoreshejwe nabi byanze bikunze bigira ingaruka k’urikoresheje, hakwiye kugira urubyo abana baganirizwa imikoreshereze ya interineti ibarinda ingaruka zo kwishora mu ngeso mbi ahubwo ari iyo kubigisha.



















