Saturday . 25 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia

Thursday 12 March 2026
    Yasomwe na

Abantu bagera kuri 60 bishwe n’imyuzure n’inkangu byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Gamo Zone mu majyepfo ya Ethiopia, nkuko bitaganzwa n’inzego z’ubuyobozi muri ako gace.

Abayobozi batangaje ko benshi muri abo bantu bapfiriye mu turere tw’imisozi miremire, aho ubutaka bw’imisozi ihanamye bwatose kubera amazi bugahirima nyuma y’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa. Abandi barenga 90 baburiwe irengero.

Mu minsi ya vuba aha ishize, imvura nyinshi yateje imyuzure henshi muri Afurika y’uburasirazuba. Abantu barenga 40 barapfuye muri Kenya ihana imbibi na Ethiopia mu majyepfo.

Ibigo by’iteganyagihe bivuga ko imiyaga ikomeye irimo kurushaho kugira imbaraga muri aka karere, ku ruhande rumwe bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.


Inkangu muri Ethiopia yahitanye abagera kuri 60

Guverineri wa leta y’akarere k’amajyepfo ka Ethiopia yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Mu itangazo yasohoye ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku mugoroba wo ku wa kabiri, ubwo abapfuye bari bakiri 30, Guverineri Tilahun Kebede yagize ati:

“Mu izina ryanjye bwite no mu zina rya leta [guverinoma] y’akarere, mbabajwe cyane n’urupfu rw’abantu 30 bitewe n’inkangu n’imyuzure mu misozi miremire ya Gamo Zone kubera imvura nyinshi.”

Abategetsi bavuze ko ibyo byago byakurikiye imvura nyinshi yari imaze igihe igwa mu turere dukikije ako karere.

ChadadiHabimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru